Gicumbi: Umugore yashyikirijwe polisi akekwaho amarozi

Umugore witwa Nyirangirimana Victoire w’imyaka 49 utuye mu mudugudu wa kirimbi mu kagari ka Gihanga mu murenge wa Rubaya ari mu maboko ya polisi yo ku Mulindi akurikiranyweho gushaka kuroga abari mu bukwe kwa Nzamwita Charles bwabaye ku wa 16/9/2013.

Nyirangirimana yagejejwe mu nteko y’umudugudu ku wa 20 Nzeri abisabira imbabazi mu nyandiko, ndetse agezwa no ku murenge naho ahasabira imbabazi mu nyandiko; nk’uko bitangazwa na Ngendabanga Jerome uyobora umurenge wa Rubaya.

Ubuyobozi bw’umurenge bwafashe ikemezo cyo kumushyikiriza polisi kuko yabyiyemereye kandi hakaba hari itegeko rihana umurozi igihe hari ibimenyetso ndetse nyirubwite anabyiyemerera.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka