Gicumbi: Ari mu maboko ya Polisi azira gukora ubucuruzi butemewe n’amategeko

Ndayambaje Donatien w’imyaka 21 utuye mu murenge wa Mutete wakoreraga kuri Santere y’ubucuruzi ya Rwafandi ari mu maboko ya Polisi azira ubucuruzi bwa mazutu butemewe n’amategeko.

Nk’uko yabitangaje we ubwe kuri uyu wa 04/06/2013 akimara gutabwa muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi avuga ko yakora ubucuruzi bwa mazutu yaguraga n’imodoka zo mu bwoko bw’amakamyo zituruka mu gihugu cya Uganda ziyizanye mu Rwanda.

Avuga ko amaze imyaka ibiri akora ubwo bucuruzi kuko yavuganaga n’abashoferi batwara izo modoka zo mu bwoko bw’amakamyo maze bagera aho yacururizaga bagahagarara bakamuha iyo mazutu akayibagurira.

Avuga ko yakundaga kugura n’Abanya-Uganda, Abanyatanzaniya, Abanyakenya, n’Abasomali n’Abanyarwanda.

Mubyo Polisi yamufatanye harimo amajerikani ya mazutu 22 (litiro 440, n’ingunguru yuzuyemo mazutu ijyamo litiro 200. Avuga ko iyo mazutu yose yayivanye ku modoka zitandukanye kuko izavaga Uganda zaramugurishaga, n’izavaga mu Rwanda zikamugurisha.

Ubwo bucuruzi bwe avuga ko bwari bumaze kumugeza kuri byinshi kuko yari amaze kuguramo ikibanza atangiye kubaka, yaguzemo na moto n’imodoka ya taxi.

Nyuma yo gufatwa yatangaje ko atari azi ko ubwo bucuruzi ari amakosa kuko ngo hari benshi babikora kandi ko yari amaze igihe kirekire abikora nta kibazo noneho akabifata nk’umwuga kuko byari bimaze kumugeza ku ntera ishimishije.

Nubwo avuga gutya ariko yafatanywe n’ibindi bikoresho bya sosiyete ikora umuhanda ya STRABAG bigaragara ko hari ibikoresho abakozi ba STRABAG bamugurishaga rwihishwa.

Bimwe muri ibyo bikoresho harimo utuyunguruzo tuyungurura amabuye n’amatiyo, n’ibyuma bimanika ibyapa ku mihanda.

Mu kwisobanura kwe yavuze ko ari abantu babimubikije ariko umwe mu bakuriye abakozi b’iyi sosiyete yemeza ko ari ibyo bibye maze bakabimugurisha nawe akazabijyana kubigurisha ahandi.

Amakuru aturuka mu baturage batuye aho muri Santere ya Rwafandi yemeza ko atari we wenyine ukora buriya bucuruzi ahubwo n’uko ari we ufashwe ngo inzego zishinzwe umutekano zikurikiranye zafata n’abandi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka