Gicumbi: Ari mu maboko ya polisi akekwaho gusambanya umwana
Umugabo witwa Emmanuel wo mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi ari mu maboko ya Polisi ashinjwa gushaka gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15.
Uwo mwana bamufatanye n’uwo mugabo mu murenge wa Mukarange ahitwa ku Munyege aho bari burarane mu kabari ariko abantu barabakurikira bamufata ataramusambanya; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kaniga Ndejeje Pascal.
Umugabo bamufashe kuwa 29/07/2013 ahita ashyikirizwa inzego z’ubutabera umukobwa we bihutiye kumujyana ku bitaro bya Byumba ngo barebe neza koko atamusambanyije cyangwa ko nta ndwara yamuteye.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Biragoranye si abagabo,ahubwo ni umwanzi wihanga muri bamwe.Nanone satani akoresha uburyo bwinshi kugirango akururire abantu benshi mu busambanyi;amashusho,film mbi n,ibindi, ariko se ababyeyi bakoresha gihe kingana iki kugira ngo bite ku bana babo babaha uburere guhera ari impinja ungereranije n’uko bashakirwa ibibatunga.
Mwakoze kurengera uwo mwana w’umukobwa ataragwa mukaga.
ariko abanyamakuru muba muzi icyo mukora?ngahonawe mbwira ngo bamufashe ataramusambanya ,hanyuma ngo bamujyanye kwamuganga ngo barebe ko ntandwara yamuteye yayimutera ate atamusambanyije?, aha harimo fagitire yabyumvuhore
matayo 24 ntakimenyetyo yezu yavuze mutarabona ?