Gatsibo: Umugore akurikiranyweho kwihekura
Umugore witwa Charitine Mukankuranga utuye mu murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo akurikiranyweho icyaha cyo kwiyicira umwana we w’imyaka 2 witwa Uwase, amukubise igiti inshuro ebyiri mu mutwe.
Abaturanyi ndetse n’abandi bana babiri b’abakobwa babana n’uyu Mukankuranga bagerageje gutabara no kubuza uyu mugore kwihekura, ariko biba iby’ubusa kuko umwana yari yamaze gupfa, umurambo uhita ujywanwa kubitaro bya Kiziguro.
Mukankuranga ngo yari yiriwe anywera mu baturanyi tariki 20/05/2012, bigakekwa ko ubusinzi ari imwe mu mpamvu zaba zaramuteye kwiyicira umwana we yibyariye; nk’uko bitangazwa na bamwe mu baturanyi b’uyu mugore.
Mukankuranga ubu ucumbikiwe na polisi yo mu karere ka Gatsibo asaba imbabazi avuga ko atashakaga kwica uwo mwana, byongeye ngo yari akiri kuririra undi mwana we wapfuye; nk’uko urubuga rwa polisi rwabyanditse.
Umuvugizi wa polisi y’igihugu, Supt. Theos Badege, yamaganiye kure iki gikorwa, avuga ko bitumvikana ukuntu umubyeyi atinyuka kwica umwana we yibyariye.
Supt. Theos Badege yaboneyeho gusaba ababyeyi ndetse n’abandi Banyarwanda muri rusange kwirinda kunywa bakarenza urugero, ku buryo barinda ubwo bakora ibintu nka biriya.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwo ni umubyeyi nyamaswa ubwo twamugereranya n’ingurube kuko nayo ijya irya abana bayo uriya nawe ninkayo yamuriye birababaje.
Birababaje byo Imana ihe icyo kibondo iruhuko ridashira, naho kugahiye tugerageze kabisa!!!dore ko ibibi byako aribyo byinshi gusumbya ibyiza.
Cyokora birababaje kubona umuntu yihekura kubera inzoga. Byongeye ari umumama? Ni akumiro