Gashora: Umuyobozi w’ikigo nderabuzima afunzwe akekwaho kunyereza inzitiramibu zihabwa abarwayi

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gashora mu karere ka Bugesera, afunzwe kuva tariki 13/08/2013 akekwaho kunyereza inzitiramibu zirenga 300 ziteye umuti akazigurisha hanze kandi zitagurishwa.

Uyu muyobozi yatawe muri yombi nyuma yuko umukozi w’icyo kigo witwa Nyirabashumba Beatrice afashwe afite ibipfunyika birimo inzitiramibu zirenga 300 maze avuga ko azihawe n’umuyobozi w’ikigo ngo ajye kuzimugurishiriza.

Nyirabashumba yafashwe mu ijoro ryo kuwa 13/08/2013 kandi akavuga ko atari ubwa mbere kuko umuyobozi we asanzwe azimuha akajya kuzimugurishiriza.

Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Bugesera buratangaza ko iperereza rigikomeje kugirango hafatwe umuntu wese uri inyuma y’icyo gikorwa.

Abakozi b’ikigo nderabuzima cya Gashora ariko batifuje ko amazina yabo atangazwa bavuga ko izi nzitiramibu zafashwe zigiye kugurishwa ari izo Leta iba yageneye ibyo bigo ngo bizihe abagore batwite ndetse n’abana ku buntu mu rwego rwo guca burundu indwara ya malariya dore ko yibasiye ako gace kubera imigezi n’inzuzi nyinshi ziharangwa ugasanga abahatuye bakunda kuzahazwa na malariya.

Yaba umuyobozi w’ikigo nderabuzima Habimana ndetse na Nyirabashumba bose bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera mu gihe bagitegereje kujyanwa imbere y’ubutabera.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ariko se buriya harimo ifaranga? abantu basigaye biba byose uwo muyobozi bazamukanire urumukwiye kwiba inzitiramubu kandi ashinzwe kubungabunga ubuzima;

sam yanditse ku itariki ya: 18-08-2013  →  Musubize

Ariko ndumva ikibazo atari icy’uko Titulaire amazeho igihe ?!kuko iyo umuntu akora neza nta mpamvu yo gusimbuzwa ,ikindi kandi iyo uri titulaire n’akandi kazi uragakora, icyo tugaye ni uko gukorakora,ibi sibyo kabisa!.

kabeya yanditse ku itariki ya: 18-08-2013  →  Musubize

Ba titulaire ba za santre d sante ko batajya basimbuzwa nk’abandi bakozi? Usanga umuntu ayoboye ikigo imyaka igera kuri 15 ukagira ngo ni umugabane yahawe na se

Kay yanditse ku itariki ya: 18-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka