Gashora: Abagizi ba nabi bishe umugore banakomeretsa umwana we
Abagizi ba nabi bishe batemaguye umugore witwa Mukampore Margueritte w’imyaka 32 wo mu kagari ka Dihiro mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera ndetse banakomeretsa umwana we yari ahetse ufite umwaka umwe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashora, Murenzi Jean Marie, avuga ko amakuru bamaze kubona ariko uko abo bagizi ba nabi bishe uwo nyakwigendera tariki 02/10/2013 atariwe bashakaga.
Yagize ati “aba bagizi ba nabi bashakaga kwica umuyobozi w’umudugudu wa Rushubi kuko yari yarabirukanye mu mudugudu ayoboye kuko batezaga umutekano mucye, nyuma yo kubirukana bakaba baratangaje ko bazamwica”.
Ku ikubitiro hatawe muri yombi bamwe mu bakekwa gukora ubwo bugizi bwa nabi bagera kuri batanu, muri abo harimo Uwitwa Baziga Diogene bahimba Rukara na Sibomana Jean Claude bahimba Koboyi.
Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Bugesera itangaza ko ikomeje gukora iperereza kugirango abagize uruhare muri urwo rupfu bamenyekane ndetse banashyikirizwe inzego z’ubutabera.
Hagati aho ariko umurambo wa nyakwigendera washyizwe mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata ndetse umwana akaba ari naho ari avurirwa ibikomere.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|