Gasabo: Batatu batawe muri yombi nyuma yo gushimuta umuntu bakamucuza miliyoni imwe

Abagore babiri n’umugabo umwe bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera bakekwaho gufata bugwate no kwambura amafaranga uwitwa Sengoga Modeste, mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 30/08/2013 rishyira kuwa gatandatu tariki ya 31/08/2013, igikorwa bakoreye mu murenge wa Gisozi, mu kagari Ruhango.

Urubuga rwa interineti rwa polisi y’igihugu ruratangaza ko Nyirarukundo Veronise w’imyaka 28 y’amavuko, Nikuze Denise na Nsengiyumva Elias b’imyaka 29 y’amavuko bari batuye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali aribo bakekwaho ibi byaha.

Uyu Sengoga wafashwe bugwate ndetse akanamburwa utwe, ngo yagiye ku Gisozi aho yashakaga ikibanza cyo kubakamo, aza guhura na Nyirarukundo bari basanzwe baziranye amuhamagarira abo yise abakomisiyoneri bo kumufasha kubona icyo kibanza.

Polisi y’igihugu ikomeza ivuga ko babanje gusangira mu kabari, nyuma Sengoga akababwira ko atashye, bakazamutelefona igihe baramuka bamuboneye ikibanza akaza kukireba bakavugana.

Bakurikiranyweho gufata umuntu bugwate no kumwambura utwe.
Bakurikiranyweho gufata umuntu bugwate no kumwambura utwe.

Icyo gihe ngo nibwo uyu mugore Nyirarukundo Veronise yamubwiyeko nta telefone afite yazamuhamagaraho, ahubwo amusaba ko bajyana iwe mu rugo akahareba ngo azagaruke kumubaza.

Nyuma yo kugera aho mu rugo bamwerekaga, Sengoga yagize ngo arasezera ni uko Nsengiyumva azana icyuma amubwira ko kugira ngo ave aho ari uko azana amafaranga miliyoni, undi avuga ko ntayo yagendanye ariko aje bakajyana mu rugo yayamuha.

Abo bagizi ba nabi ngo banze ko asohoka muri urwo rugo, ahubwo bamutegeka ko ahamagara umugore we, akamubwira ko yohereza ayo mafaranga kuri telephone. Ubwo ngo yahise atangira guhamagara umugore we, akamubwira ko natohereza ayo mafaranga atazongera kumubona na rimwe.

Umugore ngo yohereje ibihumbi 500 ariko anihutira kubimenyesha Polisi nayo yahise itangira iperereza. Nyuma abo bari bafashe bugwate umugabo we, bamutegetse kohereza andi ibihumbi 500 ariko noneho kuri nimero za telefoni ya Nsengiyumva.

Uyu Nsengiyumva yaje no gutabwa muri yombi na polisi y’igihugu ajya kubikuza ayo mafaranga nyuma gato y’uko barekuye Sengoga mu gitondo cyo kuwa gatandatu tariki ya 31/08/2013.

Ingingo ya 273 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw’urugomo, akoresheje kiboko, ubushukanyi cyangwa ibikangisho, utwara cyangwa utuma batwara, ufata cyangwa ufatisha, ufunga cyangwa ufungisha umuntu uwo ari we wese, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu.

Polisi y’igihugu kandi irasaba Abaturarwanda bose kujya bihutira kumenyesha inzego z’umutekano amakuru yose yafasha gukumira ibyaha no gukurikirana abo bakekaho ibikorwa bibi bose.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yewe yewe, n’ino byaje? ni ukubahana bihanukiye

CHADO yanditse ku itariki ya: 4-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka