Gasabo: Abakozi 4 b’ishuri batawe muri yombi bazira kwiba mudasobwa
Abakozi 4 bakora kuri G.S. Bumbogo mu Kagali ka Nyagasozi, Umurenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo, bafungiye kuri Sitasiyo ya Rusororo kuva tariki 18/02/2013 bakekwaho kwiba mudasobwa zirindwi.
Mu batawe muri yombi harimo abarimu babiri ari bo Egide Musangantwari na Valens Muvunyi bari basanzwe bigisha amasomo ajyanye na mudasobwa muri iryo shuri. Abandi babiri ni Juvenal Mbarubukeye na Wellars Munyankindi bakoraga akazi ko gucunga umutekano muri iryo shuri.
Polisi itangaza ko ubwo izo mashini 7 zibwaga mu ijoro ryo ku wa 17/02/2013, abo barimu babiri bageze mu kigo muri iryo joro nyuma y’uko akazi gasubitswe kuri uwo munsi.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Gakara Albert, yemeza ko abo bantu 4 batawe muri yombi, agashimira ubufatanye bwiza burangwa hagati y’abaturage na polisi cyane cyane mu guhanahana amakuru atuma abanyabyaha bafatwa.
Yashimiye kandi abayobozi b’ishuri batanze amakuru kuri Polisi mu maguru mashya bituma abakekwa batabwa muri yombi.
Supt. Gakara yagize ati: “Ntituzahwema gushyikiriza ubutabera abantu bose bakora ibyaha. Polisi ntizabyihanganira habe na gato.
Mudasobwa ni ibikoresho bifasha abanyeshuri kubona ubumenyi n’ubuhanga buzabafasha mu gihe kiri imbere bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo muri rusange.”
Uyu muvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali agira inama abantu bakora ibyaha kugira ngo babone amaramuko kuyashakira mu mirimo ibyara amafaranga itandukanye aho kwijandika mu bujura bubateza ibibazo.
Ingingo ya 300 y’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda agena igihano cy’igifungo kiri hagati y’amezi 6 n’imyaka 2 n’ihazabu ryikubye inshuro kuva kuri 2 kugeza kuri 5 by’agaciro k’ibintu byibwe.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Dear Leo, uyu mwuga w’itangazabinyoma wawigiye muyihe kaminuza? aho mukora na week end murakora ko wavuze ngo bagarutse mu kigo nyuma y’akazi kdi hari Dimanche? uri hatari nkuvuyeho!!!
Bwana Leonard, uri umunyamakuru mwiza utangaza ibyo urahagazeho. urakoze ejo niwowe.