Gakenke: Yatawe muri yombi kubera 30.000 by’amafaranga mpimbano

Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke yataye muri yombi Jean Baptiste Sibomana tariki 07/09/2012 nyuma yo kumufatana amafaranga ibihumbi 30 y’amahimbano; nk’uko Polisi y’igihugu ibitangaza.

Uyu mugabo w’imyaka 27 utuye mu Kagali ka Gasiza, Umurenge wa Kivuruga yafatanwe inoti esheshatu z’amafaranga 5000 mu Gasentere k’ubucuruzi ka Kivuruga. Ubu acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke mu gihe iperereza rigikorwa.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke, CIP Donat Kinani, atangaza ko mu kwezi kwa munani babonye ibibazo bibiri by’amafaranga y’amahimbano.

Yashimiye ubufatanye bugaragara hagati y’abaturage na polisi kuko batanga amakuru ku gihe agafasha polisi guta muri yombi abanyabyaha hakiri kare.

Polisi y’igihugu ishimangira ko abantu bagifite umutima wo gukora amafaranga mpimbano itazazuyaza kubata muri yombi maze bagakurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Polisi isaba abantu bose kuba maso igihe bakira amafaranga cyangwa bayoherereza abandi bantu bagakoresha icyuma gisuzuma inoti. Banki nazo zirahamagarirwa kugenzura amafaranga mbere yo kuyaha abakiriya cyangwa kuyakira mu rwego rwo gukumira amafaranga mpimbano.

Amafaranga y’amakorano ni imbogamizi ku bukungu bw’igihugu kuko agira uruhare mu gutakaza agaciro k’ifaranga no guhenda kw’ibintu bitandukanye bikenerwa n’abantu.

Ingingo ya 604 y’igitabo cy’amategeko ahana giteganya igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’amafaranga mpimbano yafatanwe umuntu ukoresha cyangwa ukwirakwiza amafaranga mpimbano.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka