Gakenke: Yakuyemo inda y’amezi 6 kubera amakimbirane na se

Hagenimana Flora w’imyaka 20 arwariye mu Bitaro by’i Nemba biherereye mu Karere ka Gakenke kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 09/08/2013 nyuma yo gukuramo inda y’amezi atandatu biturutse ku makimbirane yagiranye na se aramusunika yikubita hasi.

Hagenimana utuye mu Kagali ka Kamonyi, Umurenge wa Rusasa ho mu Karere ka Gakenke avuga ko tariki 08/08/2013 yahurujwe n’abantu bamubwiye ko se witwa Munyantore Silas ari gusenya amatafari baguze n’inzu yamuhaye ariko aza kwimukira ku mudugudu aho abana n’umugabo we.

Ngo yihutiye kuhagera asanga ibyo yabwiye ari ukuri, agerageje kwambura umubyeyi we isuka yasenyeshaga iyo nzu maze aramusunika yikubita hasi bimuviramo gukuramo inda y’amezi atandatu.

Basanzwe bafite amakimbirane ashingiye ku mitungo kuko ise yanze guhara inzu n’ikibanza irimo yahaye umukobwa nyuma y’uko umugore wa mbere yitabye Imana, agashaka undi. Ubuyobozi bwafashe umwanzuro ko iyo inzu isenwa abanyamuryango bose bakayigabana ariko ikibanza kikaba icya se.

Nk’uko Hagenimana abivuga, yishyuye ise amatafari yayo ibihumbi umunani kugira ngo azayubakije ahandi maze aca inyuma aza gusenya inzu yamuhaye n’amatafari baguze arayamenagura.

Hagenimana ugaragara ko arembye, atangaza ko yumva atameze neza kuko atabasha kwicara no guhagarara.

Munyantore Silas uri hejuru y’imyaka 50 yahise aburirwa irengero ariko akaba agishakishwa na Polisi ngo atabwe muri yombi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

UYU MUGABO AFITE UBUSAMBO AFATWE AFUNGWE

ALIAS yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

ababyeyi bubu nta mpuhwe bagira!

donat yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

UBUGOME .COM

douce yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka