Gakenke: Umuyobozi w’Umudugudu wa Mwisha yishwe atewe icyuma

Sibomana Eliazar, Umuyobozi w’Umudugudu wa Mwisha, mu Kagali ka Taba mu Murenge wa Gashenyi, Akarere ka Gakenke yitabye Imana tariki 29/11/2012 nyuma yo guterwa icyuma n’umukozi wo mu kabari k’inzoga bapfuye amafaranga.

Uyu muyobozi wari umaze iminsi itatu gusa ku buyobozi bw’umudugudu, ahagana na saa moya z’ijoro tariki 28/11/2012, yatonganye na Barahata Jean Nepomuscene wapimaga inzoga y’urwagwa bitewe n’uko Sibomana yari yanze kwishyura amafaranga 750 y’amacupa atatu bigeza ubwo bafatana mu mashati.

Umukuru w’umudugudu yasohotse mu kabari, Barahata aramukurikira barwanira hanze hafi y’umuhanda wa kaburimbo, ngo Sibomana asigara ari intere atanabasha guhaguruka; nk’uko Nambajemariya Fortunee, Umuyobozi w’Akagali ka Taba n’abandi baturage bari hafi aho babyivugira.

Abari mu kabari bose bashimangira ko nyuma yo kurwana na Barahata, Sibomana yahise agongwa amahushuka n’imodoka ya rukururana y’Intanzaniya yari ipakiye imizigo yerekeza i Musanze ihita yigendera.

Ariko, abaturage bari hafi aho n’ubuyobozi bw’akagali bemeza ko Sibomana atagonzwe n’imodoka ahubwo yatewe icyuma mu bugabo bimuviramo urupfu.

Murasanyi Paul, umwe mu baturage basindagije Sibomana amushyira ku ruhande rw’umuhanda wa kaburimbo, yatangarije Kigali Today ko yabonye umuntu wambuka umuhanda ajya haruguru na nyakwigendera akambakamba agana mu munsi y’umuhanda agerageza kumwambutsa.

Umubyeyi witwa Umwanzintabakure Felicité avuga ko yari hafi aho ahetse umwana atinya kwegera. Akomeza avuga yabonye umuntu atabashije kumenya neza amukubita imigeri mu mugongo ndetse n’umutwe muri kaburimbo.

Bavuga ko bamujyanye kwa muganga i Nemba akivuga bagakeka ko aza gukira. Sibomana yavuze ko azize Barahata kandi ko ngo ababara mu bugabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Taba, Nambajemariya Fortunée yemeza ko yaterefonwe saa sita n’igice z’ijoro na Dogiteri wo ku Bitaro by’i Nemba amubwira ko yitabye Imana azize icyuma yatewe mu magara (ubugabo).

Uyu muyobozi yongeraho ko ku gasentere kabereyeho ubwo bwicanyi hakunda kuba urugomo ruterwa ahanini n’ubusinzi ndetse n’ibiyobyabwenge birimo urumogi.

Imvano ni ibikoresho yibye Coaster

Ngo Sibomana yibye imfunguzo (spanners) z’imodoka ya coaster yapfiriye hafi y’ako kabari arangije azihisha mu kabari abandi bantu bamubonye barazitwara.
Ibyo byatumye uyu muyobozi w’umudugudu yanga kwishyura inzoga yanyoye avuga ko bamutwariye imari yari gukuramo ubwishyu.

Sibomana yaherukaga gushyamirana na Barahata bapfuye ifu y’ibigori yasahuye ku ikamyo yaguye mu Rwamenyo mu Kagali ka Nyacyina tariki 17/11/2012.

Sibomana yahaye umufuka umwe Barahata ngo amutwaze bananirwa kumvikana mu gihe cyo kugabana; nk’uko Barahata abyiyemera.

Sibomana w’imyaka 42 apfuye asize umugore n’abana batandatu, umukuru muri bo afite imyaka 19 y’amavuko.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka