Gakenke: Umusozi wibasiwe n’inkongi y’umuriro kubera guhakura ubuki
Kuri uyu wa Kane tariki 01/08/2013, umusozi uri mu mudugudu wa Gitwa, Akagali ka Munyana mu Murenge wa Minazi ho mu Karere ka Gakenke wibasiwe n’inkongi y’umuriro urashya.
Uyu muriro ngo waturutse ku muntu witwa Nsoro washakaga guhakura ubuki, umuriro ufata uwo musozi w’ishinge n’intusi urakongoka.
Nyir’ugukora icyo cyaha yaburiwe irengero kugira ngo atabiryozwa.
Nubwo ubuyobozi butavuga ingano y’ahantu hahiye ariko ingano yaho ni nini ku buryo hashobora kurenga hegitare eshanu. Undi musozi biteganye na wo wibasiwe n’inkongi mu minsi ishize urashya urakongoka.
Mu gihe cy’izuba cyane cyane icyi inkongi z’imiriro zibasira amashyamba, abantu bagasabwa kwitwararika birinda gucana kugira ngo bidateza inkongi z’imiriro.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kugira ngo hirindwe inkongi y’umuriro yibasira amashyamba cyane cyane mu gihe cy’impeshyi, ni ngombwa ko abavumvu bakoresha uburyo bwa kijyambere bwo korora inzuki; ibikorwa bimwe na bimwe bikorerwa mu mashyamba nko gutwika amakara ... nabyo byahagarikwa by’agateganyo kugeza igihe impeshyi irangirira; ikindi ni uko buri wese yaba ijisho rya mugenzi we, maze ugaragaye ho ibikorwa byangiza amashyamba akabihanirwa by’intangarugero
Evariste