Gakenke: Umusore yafashwe agurisha ibyo yibye nyuma yo kwibwa n’indaya

Umusore w’imyaka 19 uvuga ko yitwa Minani yafatiwe mu Mujyi wa Gakenke, Umurenge wa Gakenke ashaka kugurisha umunzani yibye ngo abone amafaranga y’itike imusubiza iwabo nyuma yo kwibwa n’indaya ibihumbi 35.

Minani avuga ko wacururizaga mukuru we mu Gasentere ka Base ho mu Karere ka Rulindo ariko ubucuruzi buza guhagarara kubera indaya. Ngo yararanye indaya, iza kumwiba ibihumbi 35 yari yagurishije amavuta yo kurya, akangutse mugitondo asanga yagiye kera.

Avuga kandi ko atari ubwa mbere araranye indaya, yiyemera ko bwari inshuro ya kane kandi ararana indaya zitandukanye.

Uyu musore yibye umunzani afatwa agiye kuwugurisha. (Foto:L. Nshimiyimana)
Uyu musore yibye umunzani afatwa agiye kuwugurisha. (Foto:L. Nshimiyimana)

Uyu musore uhakana ko yari asanzwe yiba yemera ko uwo munzani yari agiye kugurisha ari uwa mukuru we kugira ngo abone amafaranga amusubiza iwabo mu Murenge wa Mugunga, Akarere ka Gakenke.

Yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano nyuma y’uko umucuruzi yawushyiriye ngo awugure atanze amakuru. Ubwo yerekanwaga imbere y’imbaga y’abaturage, kuri uyu wa Gatanu, tariki 14/06/2013, Umuyobozi ka Gakenke, Nzamwita Deogratias avuga ko abajura bazaza bamurikwa ngo n’abandi babicikeho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke, Gasasa Evergiste yakanguriye abaturage guhanahana amakuru n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano kugira ngo ibyaha nk’iby’ubujura bikumirwe.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ahubwo se nubundi iyo mumuhishura ko numuyobozi wakarere avuze avuze ko abajura bagomba gushyirwa ahabona. Gusa byo muradushekeje kuko namazina mwayavuze!

Rukundo yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

ntacyo mukoze nko kudusetsa,hejuru mwamugaragaje wese mugeze hepfo mukora semblant yo kumuhisha yewe muraba mbere mu guhisha.

Akimana yanditse ku itariki ya: 15-06-2013  →  Musubize

Aho bukera gukunda ibyo tutihingira biradukoraho pe!Ruremabintu nabidufashemo.

ALPHONSE yanditse ku itariki ya: 14-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka