Gakenke: Umusaza w’imyaka 68 yishyize mu kagozi kubera ubwandu bwa Sida

Umusaza w’imyaka 68 witwa Ntahungakaje Anastase yiyahuye yishyize mu kagozi arapfa ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 25/ 08/2013, bikekwa ko yabitewe no kurambirwa no kubana n’ubwandu bwa Sida.

Uyu musaza wari utuye mu Mudugudu wa Kamomo, Akagali ka Ruhinga ho mu Murenge wa Kivuruga yavuye mu rugo nk’ugiye ku musarani ahagana saa tatu z’ijoro yishyira mu kagozi mu giti cy’umuvumu kiri hafi y’urugo ahita apfa; nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga, Kalisa Justin abitangaza.

Uyu muyobozi yakomeje atangariza Kigali Today ko uyu musaza yari amaranye ubwandu igihe kirekire kandi nta bibazo yari afitanye n’umugore we. Ngo yakundaga kuvuga ko azikura kuri iyi isi kubera ubuzima bwo kubana n’ubwandu bwa Sida bumunaniye.

Hari amakuru avuga ko ibinini bigabanya ubwandu bwa Sida byamunaniye kuko yabimwaga bikamugwa nabi cyane. Nyakwigendera apfuye asize umugore n’abana umunani.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka