Gakenke: Umukozi wo mu rugo afunzwe azira gusambanya umwana wo kwa shebuja

Umusore w’imyaka 23 wari umukozi wo muvrugo mu Kagali ka Karambo, Umurenge wa Karambo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke tariki 09/08/2013 akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 9.

Uyu musore witwa Karegeya yiyemerera ko yasambanyije umwana w’umukobwa w’aho yakoraga, nyirabuja amufatira mu cyuho ari kumusambanya mu cyumba ku gicamunsi cyo kuwa Kane tariki 08/08/2013 ubwo yavaga guhinga.

Yabwiye Kigali Today ko nyirabuja yamufashe amaze iminota nk’itanu amusambanya ariko atararangiza.

Yongeraho ko yari inshuro ya kabiri amusambanyije ariko ngo yari yarabiretse kuko yabonaga ari umwana muto, byamukurira ibibazo. Avuga ko yakoze ibyo kubera ubwenge bwari bwivanze nubwo nta kimenyetso nta kimwe kibigaragaza.

Ngo uwo musore gito yamusambanyaga acunze ababyeyi be n’abavandimwe babiri be badahari kugira ngo batazabimenya.

Nubwo nta kibazo agaragaza ko afite ku maso, Karegeya asobanura ko yumva ko yahemutse akaba asaba imbabazi ababyeyi be, agashimangira ko atazongera gukora icyaha nk’icyo.

Ingingo ya 191 y’Igitabo cy’Amategeko ahana y’u Rwanda giteganya igihano cy’igifungo cya burundu cy’umwihariko ku muntu wese wahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ariko muzi abakobwa bari hano hanze bashakisha abasore?cg ibi bi type ntibizi gutereta!aradusebeje kabisa.

tzd yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

Umva iyo ngegera da! ngo iminota itanu ngo ariko yari atararangiza!! Arangiza ibiki uwomugizi wa nabi!! babyeyi mujye mucungaabakozi cyane, n’ukubura uko tugira kuko ibyinshi bakora ni bibi kurusha ibyiza!!be careful!!1

Sugira yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

IHANGANE EMERA BAKUGOSE. WARAKOSHEJE.

tumusime yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

umva man ibyo wakoze nibibaho nikumi zirahahanze. emera bagufunge

cma yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

bazamukanire urumukwiye umwana w’imyaka icyenda ntasoni ?

sam yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

Mbega ubugome wee!!! Jye nakugeza kuri Police maze kuguha impamba y’igiti. Abakobwa barumiwe babuze abasore namwe muratwangiriza abana mwa ngegera mwe.Sha iyo mwijuru ibarebe!!

Vieux yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka