Gakenke: Umugore yihekuye, uruhinja arushyingura mu nsina arenzaho ifumbire

Mukambabazi Clementine w’imyaka 28 afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke akurikiranweho icyaha cyo kwihekura, uruhinja akarushyingura mu mibyare y’insina yarangiza akarenzaho ifumbire y’imborera.

Mukambabazi utuye mu mudugudu wa Mushubati, Akagali ka Gisozi mu Murenge Nemba Akarere ka Gakenke yabyaye uruhinja rushyitse mu ijoro rishyira tariki 21/04/2013 arangije ararwica arujugunya mu rutoki arenzaho ifumbire y’imborera kugira ngo abantu batarubona. Uruhinja rwabonetse ku cyumweru saa munani z’amanywa.

Uyu mugore utemera ko yabanje kwihekura, yatangarije Kigali Today ko afite umwana umwe w’imyaka itanu yabyaranye n’umugabo we ubu ufungiye muri Gereza ya Musanze aho akora igihano cy’imyaka itanu yakatiwe n’urukiko nyuma yo gusambanya umukobwa ku gahato.

Akomeza asobanura ko icyamuteye kwihekura ngo ni uko yatekereza uko umugabo we azabyakira afunguwe. Agira ati: “Ikintu cyabinteye, navuze ngo (umugabo) naza nzagana he ntagira iwacu, mpita mbikora gutyo (kwihekura).”

Mukambabazi yihekuye atinya umugabo we ufunze. (Foto:L. Nshimiyimana)
Mukambabazi yihekuye atinya umugabo we ufunze. (Foto:L. Nshimiyimana)

Uyu mugore avuga ko icyo gikorwa cya kinyamaswa cyamenyekanye ari uko muramu we ukiri umwana umuraza yumvise uruhinja rurira nijoro maze abibwira ababyeyi be ari ho kwa nyirabukwe.

Mukambabazi agira inama abandi bashobora gutwara inda abagabo babo badahari kwirinda gukuramo inda cyangwa kwihekura ahubwo kugira ubutwari bwo kuzibyara bagasaba imbabazi abagabo babo, banabirukana bakirwanaho mu buzima kuko bafite amaboko abiri.

Ingingo ya 314 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda isobanura ko ubwicanyi cyangwa ubuhotozi bigiriwe uruhinja mu ivuka ryarwo cyangwa rukimara kuvuka byitwa kwihekura. Kubyita ubwicanyi cyangwa ubuhotozi biterwa n’uburyo byakozwe. Uyu mugore ahamwe n’icyaha yahanishwa igifungo cya burundu.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

yabababa!!! ngo nafungurwa azagana he?wese ko yafashe umukobwa ku ngufu!!!umubyeyi gito !!! uri igicucu shitani igushutse kabiri urabyemera koko?ngaho fata igihembo ni umugabo wari wayiguteye ntazanakugemurira!!!iyo ujya muri onapo se niba kwifata byarakunaniye!!! ugiye kujya urara wumva amarira yuwo muziranenge!!! apuu!!! bagukanire urugukwiye

keza yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

birababaje cyokoza ubanza ari satani isigaye yarahagurukiye urwanda ngo kwihekura kubera gutinya umugabo w’umusambanyi ufata abakobwa ku ngufu?wowe se yagusobanuriye iki kuricyo cyaha yakoze ku buryo wabura icyo umubwira wowe.

mimi yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

birababaje,ko yakoze icyaha cyo kuyitwara nanone yahishaga iki?afite umutima w,inyamanswa guhotora umwana!amarira yarwo,aho afungiye ndizera ko adasinzira,gusa imana imubabarire wibwira ko ucyemuye ikibazo ahobwo aribwo ucyiteye

munezero yvette yanditse ku itariki ya: 22-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka