Gakenke: Umugore yarumye umugabo we ugutwi bapfuye ko amuca inyuma

Umugore witwa Akimanizanye Pelagie utuye mu Mudugudu wa Murambi, Akagali ka Rusagara ho mu Murenge wa Gakenke yarwanye n’umugabo we amuruma ugutwi kwenda kuvaho amushinja ko amuca inyuma.

Mubirigi Viateur, umugabo wa Akimanizanye, upfutse ugutwi kw’ibumoso yabwiye Kigali Today ko yavuye ku kabari nimugoroba tariki 02/10/2013 asanga abana bafungura ajya mu cyumba kugira ngo nawe agire icyo afata.

Ubwo yari mu cyumba atangiye gufungura, ngo umugore we yatangiye gutera amahane ageza nubwo amuruma.

Mubirigi yasobanuye ibyamubayeho muri aya magambo: “ …Ngiye gufata ibiryo, igisuperi aba arakinyambuye, aramfata angarika munsi y’igitanda nari nicayeho, aratangira amfata ku bugabo arambwira ngo yanyica.

Ati: “uvuye muri ba bagore bawe”, ampfukama hejuru…musunutse ngo amveho ahita anduma ku gutwi ako kanya.”

Mubirigi yagize amahirwe aho ubundi ugutwi kwari gucitse.
Mubirigi yagize amahirwe aho ubundi ugutwi kwari gucitse.

Uyu mugabo wahise ajya kwa muganga kwivuza, avuga ko amaranye n’umugore we imyaka 28, muri icyo gihe bari babanye neza uretse ko yahindutse nko mu myaka ibiri ishize nyuma yo gusezerana mu murenge.

Umugore yagejejwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke, nyuma yo kuganirizwa yararekuwe nk’uko n’umugabo we ubwe yabyifuzaga.

Uyu mugabo ukora muri koperative zikora imihanda, arahakana agatsemba ko nta nshoreke y’undi mugore afite uretse kuba yasangira n’umuntu w’igitsina gore mu kabari kuko bakorana ariko nta bundi bucuti buri inyuma.

Yongeraho ko abagore bakwiye kutumva amabwire, ashobora kubasenyera ingo zabo kandi n’abagabo bakirinda guca inyuma abagore babo kuko baba barabashatse babakunda.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike undi mugore wo mu Murenge wa Kamubuga yatemye umugabo we mu rubavu ku bw’amahirwe ntiyapfa amuziza ko amuca inyuma.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bajye babaruma, ubundi baba bajyana imari y’abandi hanze kubera iki?

Bido yanditse ku itariki ya: 5-10-2013  →  Musubize

Ko mbona ba cumve bameze nabi!!!Police mube maso.

Koraneza yanditse ku itariki ya: 5-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka