Gakenke: Umucungamari wa SACCO yapfuye urupfu rutunguranye

Igiramaboko Alexandre wari umucungamari wa SACCO “Tugire Ubukire” y’Umurenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa 19/09/2013 azize impanuka y’imodoka.

Imodoka itwara abagezi ya Virunga Express yagonze uyu mugabo wari utwaye moto avuye ku kazi ahitwa Gicuba mu rugabano rw’Akarere ka Gakenke na Musanze, yinjiye mu muhanda wa kaburimbo atarebye niba hari imodoka yaje iramukubita na we agonga umunyegari bombi bahita bapfa.

Igiramaboko yari amaze amezi icyenda ari umucungamari wa SACCO kuko yatangiye ako kazi tariki 02/01/2013 nyuma yo kuzamuka mu ntera avuye ku mwanya w’umukozi ushinzwe inguzanyo muri SACCO “New Hope” y’Umurenge wa Mugunga.

Umucungamari wa SACCO y'Umurenge wa Rusasa yaguye mu mpanuka.
Umucungamari wa SACCO y’Umurenge wa Rusasa yaguye mu mpanuka.

Uyu mugabo yize icungamari muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) ishami rya Gisenyi arangiza mu mwaka wa 2010.

Nyakwigendera yitabye imana afite imyaka 31 asize umugore bari bataramarana umwaka. Ibikorwa byo kumuhekereza bwa nyuma biraba kuri uyu wa Gatanu tariki 20/09/2013 i Nyamagumba mu Karere ka Musanze. Imana imuhe iruhuko ridashira!!!

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umuryango usigaye niwihangane

birababaje yanditse ku itariki ya: 7-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka