Gakenke-Nyabihu: Abana b’abakobwa 2 batorotse ababyeyi babo bashaka kujya mu Mutara ariko ntibyabahira

Abana b’abakobwa babiri bageze mu Karere ka Gakenke ku cyumweru tariki 22/09/2013 bashaka kujya mu Ntara y’Iburasizuba (Umutara) ariko bagira ikibazo cy’urugendo rw’amaguru.

Nyiransabimana Jacqueline w’imyaka 14 na Umutoniwase Liliane w’imyaka 12 bavuga ko bakomoka mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Kabatwa ho mu Kagali ka Kamusasa bahagurutse iwabo kuwa Gatandatu nka saa tatu za mu gitondo bazi ko aho bagiye ari hafi.

Kubera ko bari bafite amafaranga 1000 bafashe tagisi ibageza mu Mujyi wa Musanze, batangira kugenda n’amaguru. Ubwo bageraga ku rugabaniro bw’Akarere ka Musanze na Gakenke bwabiriyeho baracumbika.

Ku cyumweru tariki 22/09/2013, bakomeje urugendo bashaka kujya mu Mutara gusura nyirasenge, bakaboneraho gushaka akazi ko guhinga ariko urugendo rwababanye rurerure bageze mu Murenge wa Kivuruga, na bwo baracumbika.

Umutoniwase Liliane wiga mu mwaka wa Gatatu w’Amashuri Abanza yabwiye Kigali Today ko banogeje umugambi wo gutoroka iwabo nyuma y’uko asabye mubyara we [Nyiransabimana] amafaranga y’itike yo kuzajya gusura nyirasenge mu Mutara.

Ngo Nyiransabimana yamubajije niba hari akazi ko guhinga, amubwira ko gahari iyo umuntu azi gukora ni ko gufata inzira. Ubuyobozi bw’ibanze bwafashe abo bana neza bugeza ikibazo cyabo ku karere.

Ubwo twabasangaga ku biro bw’Akarere ka Gakenke kuri uyu wa Kane tariki 26/09/2013 mu masaha ya sita, bagaragara ko bashonje nyuma y’igihe gito bahabwa amafunguro n’ibinyobwa, bavuga ko bashaka gusubira iwabo.

Hagati aho, ubuyobozi bw’akarere burimo kuvuga n’abw’akarere ka Nyabihu kugira ngo harebwe uko basubizwa iwabo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yemwe,nabandi,barebereho,kunjya,ahutazi,nubujiji,bukabije?

Tuyisenge martin yanditse ku itariki ya: 28-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka