Gakenke: Inkongi y’umuriro yatwitse hegitare 30 z’amashyamba y’abaturage

Mu ijoro rishyira tariki 16/08/2013, inkongi y’umuriro yibasiye amashyamba y’abaturage ari mu Mudugudu wa Gahondo, Akagali ka Ruli mu Murenge wa Ruli ho mu Karere ka Gakenke itwika hegitare 30 irakongoka.

Iyo nkongi y’umuriro yatangiye ahagana saa munani z’amanywa zo kuwa Kane tariki 15/08/2013 bitewe n’umwana w’imyaka 10 wagiye kurahura umuriro uraguruka kubera umuyaga ufata ishinge; nk’uko bitangazwa na Cyubahiro Felecien, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli.

Uyu muyobozi w’umurenge akomeza avuga ko bafatanyije n’abaturage bazimije uwo muriro ariko ahagana saa yine z’ijoro umuriro warihembereye wongera kwaka, abaturage barwanye na wo babasha kuwuzimya ahagana saa munani z’ijoro zo kuri uyu wa Gatanu 16/08/2013.

Mu kwezi gushize no mu ntangiriro z’uku gusa habaye inkongi zigera hafi ku 10 mu karere hose cyane cyane mu mirenge ya Minazi, Ruli, Rushashi na Gakenke.

Mu nama y’umutekano yateranye mu ntangiriro z’uku kwezi, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, yasabye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge gukorana inama n’abaturage cyane cyane abavumvu, bakabangurira kwirinda guhakurisha umuriro kuko ari byo nyirabayazana y’inkongi z’imiriro.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka