Gakenke: Imvura ivanze n’umuyaga yasambuye amazu 20 inaraza abaturage mu kizima

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 18/03/2013, Imvura nyinshi ivanzemo umuyaga n’urubura yasambuye amazu 20, ibiti bigwira insinga z’umuriro w’amashanyarazi bituma abaturage bo mu Mujyi wa Gakenke barara mu icuraburindi.

Iyo mvura yaguye mu Mirenge ya Gakenke na Nemba. Amazu 16 yasambutse mu Murenge wa Gakenke n’andi mazu 4 yo mu Murenge wa Nemba.

Imwe mu miryango twasanze irimo kwimura ibintu byo mu nzu byajandamwe yacumbikiwe n’abaturanyi ndetse n’abavandimwe babo.

Uwimana Wellars, utuye mu Kagali ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke ahamya ko kongera kubona ubushobozi bwo gusana inzu bitoroshye.

Inzu ya Uwimana Wellars yasambutse amabati arangirika. (Ifoto: L. Nshimiyimana)
Inzu ya Uwimana Wellars yasambutse amabati arangirika. (Ifoto: L. Nshimiyimana)

Mu kababaro kenshi, Uwimana yagize ati: “biradusaba kujya gucumbika tugatekereza icyo gukora ejo. Kubera ko amabati yangiritse n’ibindi bintu byose byavuyeho ntabwo byoroshye kongera kwisuganya ngo umuntu yubake.”

Uyu mugabo w’umwana umwe akomeza avuga ko ibintu byari mu nzu byangiritse cyane kubera kunyagirwa n’imvura nyinshi.

Iyi mvura yamaze isaha imwe igwa umuriri yagushije ibiti mu muhanda wa Kigali-Musanze, binagwira insinga z’umuriro w’amashanyarazi mu Murenge wa Nemba bishyira mu icurabirindi abatuye Umujyi wa Gakenke.

Umuyaga yarimbuye ibiti bikikije Ibitaro bya Nemba. (Ifoto: L. Nshimiyimana)
Umuyaga yarimbuye ibiti bikikije Ibitaro bya Nemba. (Ifoto: L. Nshimiyimana)

Ibi byanagize ingaruka zo kubura ku murongo wa terefone kuko abakoresha terefone babuze umuriro bikaba bigoye kuvugana n’abantu babarizwa mu Mujyi wa Gakenke.

Ibiti byinshi bikikije Ibitaro bya Nemba byaguye byangiza inzu itwikirwamo imyanda. Habimana Jean Baptiste, Umuyobozi w’ibyo bitaro yabwiye Kigali Today ko ibiti biri hafi y’ibitaro bigomba gutemwa kandi bagasazura n’andi mashyamba akikije ibitaro.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka