Gakenke: Imodoka ya Kigali Safaris yagonze umunyegari ahita yitaba Imana

Ku mugoroba wa tariki 18/10/2012, imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya sosiyete itwara abagenzi ya Kigali Safaris yagonze umunyegari mu Kagali ka Rusagara, urenze gato Umujyi wa Gakenke, ahita yitaba Imana.

Umushoferi wari utwaye iyo modoka ifite puraki RAB 634 K yavaga i Kigali yerekeza mu Karere ka Rubavu yasanze umunyegari witwa Nizeyimana Pascal wamanukaga mu mukono we iramugonga.

Nizeyimana w’imyaka 24 yahise yitaba Imana. Umurambo wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Nemba.

Nyakwigendera yari atuye mu Kagali ka Gisozi, Umurenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke apfuye asize umugore n’umwana umwe.

Tariki 26/09/2012, impanuka y’igare yahitanye umunyonzi inakomeretsa abandi bane mu Kagali ka Nyakina mu Murenge wa Gashenyi.

Mu mezi ane ashize, abanyegari barenga batanu bamaze gusiga ubuzima bwabo mu mpanuka zabereye mu mirenge ya Kivuruga, Gakenke na Gashenyi yo mu Karere ka Gakenke.

Coaster ya Kigali Safaris yagonze mu mugoroba umunyegari ahita yitaba Imana. Photo/ N. Leonard
Coaster ya Kigali Safaris yagonze mu mugoroba umunyegari ahita yitaba Imana. Photo/ N. Leonard

Nyuma y’izo mpanuka ziterwa n’abanyegari mu muhanda wa kaburimbo, Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke yahagurukiye guca amagare kugendera kuri karimbo mu rwego rwo kuzikumira ariko inzira iracyari ndende.

Mu karere ka Gakenke kandi haravugwa urupfu rw’umugabo witwa Niyibizi uri mu kigero cy’imyaka 30 wari utuye mu Kagali ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke wagwiriwe n’igiti cyo kubakisha yari yikoreye kuwa kane tariki 18/10/2012 ahita yitaba Imana.

Uyu mugabo yari yikoreye igiti n’abandi bantu babiri bakijyanye ahitwa mu Gitenga mu Kagali ka Kagoma; yaje kunyerera igiti ikiramugwira.

Yihutanwe kwa muganga ku Bitaro Bikuru bya Nemba ari ho yaje kwitabira Imana; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gakenke, Gasasa Evergiste.

Biteganyijwe ko nyakwigendera ashyingurwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 19/10/2012. Niyibizi apfuye asize umugore n’umwana umwe.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IGITEKEO CYASHYE NIKI MUGAKENKE MUKORA NEZA NAKIBAZO ARIKO SIHOSE URUGERO NKO MUMURENGE WAMUYONGWE SIBYIZA PEEE SINZI ICYO HABURA CYANE CYANE NKAKAGARI KAGITANDA KAYOBORWA NUWITWA PASCAL NABWO AKORA NEZA NAGAKE PEEE AHO MVUGA NAHANU NKORERA AKAZI ARIKO IYO NGIYE GUSHAKAYO AMAKURU NAKINU KIZIMA BAMUVUGAHO SINZI ICYO MUMUTEGANYIRIZA KUKO NAMIYOBOREREYE PEEE BIBAYE BYIZA BWAREBA ICYO MBWAKORA MURAKOZE

NIYONSABA NATHAN yanditse ku itariki ya: 25-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka