Gakenke: Haracyagaragara abasinda mu masaha y’akazi

Bamwe mu bacuruzi b’utubari tw’inzoga bafungura utubari mu masaha y’akazi, abaturage bakanywa inzoga bakageza ubwo basinda ntacyo bikanga aho kujya gukorera ingo zabo ngo zitere imbere.

Nubwo hari ku munsi w’akazi (kuwa kane), ahagana saa saa tatu za mugitondo, bamwe mu banywi b’inzoga, ururimi rutava mu kanywa twasanze inyuma y’isoko rya Gakenke babwiye Kigali Today ko kunywa inzoga mugitondo nta kibazo kirimo keretse gukabya (gusinda).

Umwe agira ati: “Ikibi ni ukurenza. Amasaha yo kunywa ni saa sita umuntu avuye mu kazi, isaha umuntu abonye akanya afite icyaka aragasoma (agacupa) akabona imbaraga zo gukora.”

Abaturage ariko bica amabwiriza yashyizweho n’inama y’umutekano y’akarere kuko utubari tw’inzoga twemereye gufungura mu masaha y’igicamunsi.

Kunywa inzoga mu masaha y’akazi bituma abaturage badakorera ingo zabo bikaba intandaro z’ubukene bwakarande kandi bihungabanya umutekano kuko iyo bamaze gusinda kare ntihabura abashyamirana bakaremana inguma.

Tuyizere Faustin, ashimangira ko kunywa inzoga mu masaha y’akazi bimuca intege umuntu ntabashe kujya gushaka amaramuko y’urugo n’abana.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka