Gakenke: Abantu babiri bagonzwe n’imodoka umwe arakomereka cyane
Imodoka yo mu bwoko bwa LandCruiser ifite puraki RAB 248J yavaga i Musanze yerekeza i Kigali yagonze abantu babiri bari ku igare, umwe arakomereka cyane ahita ajyanwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kabaya, Akagali ka Rusagara ho mu Murenge wa Gakenke kuri uyu wa Gatatu tariki 25/09/2013.
Nshimiyimana Celestin w’imyaka 37 na Nkurunziza Stanislas w’imyaka 25 bombi bakomoka mu Murenge wa Nemba, Akarere ka Gakenke bagonzwe n’imodoka bagiye gutaha ubukwe.
Uwitwa Nshimiyimana wari usanganwe imvune dore ko yari afite igipfuko cya sima ku kuboko wagaragara ko arembwe nyuma y’iyo mpanuka, yakomeretse mu maso, ku kuboko n’inda yari yabyimbe, akigezwa ku Bitaro by’i Nemba, abaganga bahise bamwohereza ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Nkurunziza bari kumwe ku igare yakomeretse ku buryo budakanganye mu maso, we arakurikiranwa n’abaganga mu Bitaro by’i Nemba.
Ababonye iyi mpanuka iba babwiye Kigali Today ko abo bagabo baciweho n’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster, bahita bakata batabanje kureba ko hari indi modoka iturutse inyuma, Landcruiser ishobora ko yihutaga kuko yakubye amapine ahantu hanini igerageza kubakwepa biba iby’ubusa irabagonga.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|