Gahara: Baciye abagore mu kabari ngo uburere bw’abana bwitabweho

Inama Njyanama y’umurenge wa Gahara mu karere ka Kirehe yafashe icyemezo ko nyuma ya saa kumi n’ebyiri nta mugore wemerewe kuba ari mu kabari mu rwego rwo guca burundu ikibazo cy’ababyeyi batitaga ku bana babo, bityo umubare w’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi ukiyongera.

Kankwanzi Anastasie, umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Gahara, ari na yo yasabye ko hafatwa iki cyemezo, atangaza ko nk’urwego ruhagarariye abagore, bakimara gutorwa mu mwaka wa 2010, bahuye n’ibibazo by’abagore basinda , bigatera imanza z’amakimbirane hagati y’abagabo n’abagore, maze ubuyobozi ntibugire undi murimo bukora uretse gucyemura ibyo bibazo.

Inama y’Igihugu y’abagore yahise ifata icyemezo cyo guca abagore mu tubari mu masaha y’umugoroba ngo barebe ko ubusinzi bwagabanuka, maze babicisha mu nteko z’abaturage mu tugari, bose baragitorera. Ngo kuri ubu umugore ukererewe mu kabari, ahanishwa kugawa imbere y’inteko y’abaturage.

Uko guca abagore mu tubari, Kankwanzi avuga ko byagabanyije umubare w’abana bafite ibibazo by’imirire mibi, kuko ba nyina bitabiriye kubitaho, bahinga uturima tw’igikoni, bagatekera abana kare, kandi bakanita ku isuku ya bo.

Umukozi ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Gahara, Kanyamacumbi Tharcisse, ngo abagore bakijya mu tubari uko bishakiye, bagagazaga ubwigenge bukabije ku bagabo. Icyo gihe ngo hari ingo wasangaga umugabo n’umugore bibera mu kabari, maze abana bagasigara mu rugo bonyine ari nabyo byabaviragamo kugira imibereho itari myiza bitewe no kutitabwaho.

Kanyamacumbi avuga ko mbere y’uko icyemezo cyo kugena amasaha y’akabari ku bagore gifatwa, mu murenge wose hagaragaraga abana basaga 90 bafite ikibazo cy’imirire mibi. Uwo mubare ukaba waragabanutse ku buryo nyuma y’imyaka ibiri gusa hasigaye abana 9 bakigaragarwaho n’ibibazo by’imirire mibi.

uKankwanzi Anastasie, umuhuzabikorwa w'Inama y'igihugu y'abagore mu murenge wa Gahara.
uKankwanzi Anastasie, umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Gahara.

Icyemezo cyo kugena amasaha y’akabari ku bagore, cyashyizwe mu mihigo y’umurenge wa Gahara mu mwaka w’ingengo y’imari 2011-2012, uretse kugabanya ibibazo by’abana bafite imibereho mibi, Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore, avuga ko byafashashije mu mibanire y’ingo, aho mu murenge wose ingo zisaga 250 zahoraga mu makimbirane; kuri ubu zikaba zariyunze.

Ubundi umugore ugejeje amasaha y’ijoro ari mu kabari, aba afite inshingano nyinshi yirengagije nk’ibirebana no kwita ku matungo, gutegura amafunguro y’umugoroba no kureba abana ; nk’uko byemezwa n’umukecuru w’imyaka 67 utuye mu mudugudu w’Umubogora, akagari ka Rubimba, mu murenge wa Gahara.

Uyu mukecuru akomeza avuga ko gutinda mu kabari ku mugore, bigira ingaruka ku bana kuko iyo bageze igihe cyo kuryama ba nyina badahari, barara batariye , badakarabye bikabaviramo kurwara amavunja n’amaga dore ko baba biriwe bakina mu ivumbi. Ngo n’abana mu mudugudu wa bo bari bafite ikibazo cy’umwanda ndetse n’icy’imirire mibi kandi ibyo kurya bitabuze.

Nk’uko bitangazwa na Nkundabanyanga Claudien, upima ikigage muri uwo mudugudu ngo abapimyi bahawe amabwiriza n’ubuyobozi bw’umurenge yo gusezerera abagore banywera mu tubari twa bo nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Uyu mugabo ahamya ko mbere y’iryo bwiriza, wasangaga abana bafashwe nabi kuko hari abasinziraga batariye n’abararaga badakarabye. Kuri ubu hakaba nta bagore bakigorobereza mu tubari, n’abana bakaba bitabwaho na ba nyina uko bikwiye.

Abagore baje kunywera ikigage mu kabari ka Nkundabanyanga, baratangaza ko icyemezo cyo kubagabanyiriza amasaha y’akabari bacyakiriye neza. Bavuga ko mbere y’uko ubuyobozi bufata icyo cyemezo, ingo nyinshi zahuye n’ibibazo by’imibereho mibi kubera ubusinzi bwa bamwe muri bo.

Abagore b'i Gahara bakiriye neza icyemezo cyo kutagorobereza mu kabari.
Abagore b’i Gahara bakiriye neza icyemezo cyo kutagorobereza mu kabari.

Umwe muri bo aragira ati « ahubwo n’izo saa kumi n’ebyiri ku mugore ni kera, ibyiza umugore yakagombye gutaha saa kumi agatunganya ibyo mu rugo”. Aha arasobanura ko ku mugoroba umugore aba afite imirimo myinshi harimo gushaka ibyo guteka, gushaka ubwatsi bw’amatungo no gusukura abana.

Abagabo bo muri Gahara bishimiye iki icyemezo kuko byatumaga bahangana n’abagore ba bo, iyo bose batahaga batinze kandi batanywereye mu kabari kamwe.

Murihano Andreya utuye mu mudugudu wa Rununga, akagari ka Rubimba ngo gutinda gutaha kw’abagore byatumaga imwe mu mirimo idakorwa cyangwa umugabo akayikora arakaye, umugore yataha ntibumvikane.

Aratanga urugero ku kwita ku isuku aho agira ati “umugore utagira isuku ku mwana, n’ibindi byose nta suku yabigirira”.

Iyo saha y’akabari, ntireba abagore basohokanye n’abagabo babo cyangwa se abakora akazi ko gupima inzoga ; nk’uko bitangazwa na Bizimmana Nicodeme nawe waje kunywera mu kabari ka Nkundabanyanga.

Ati « umugore uri kumwe n’umugabo we ashatse yanakararamo kuko ntacyo aba yishisha ». Iki cyemezo kandi ngo nticyafatiwe abagabo, ngo bo bemerewe gutinda mu kabari kugeza saa mbiri z’ijoro kuko ariyo saha yagenywe n’ubuyobozi yo gufunga utubari.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ndabashimiye Komwabagiriye Inama Kubufatanye Bwakarere Ka Kirehe Nubwumurenge Wagahara Nubwa Kagari Murakoze Nsuhuje Abanzi kwizina Mavenge Muri Gahara

Nsengiyu Mva Mavenge yanditse ku itariki ya: 13-12-2016  →  Musubize

Nibikwiye Kuba Ababyeyi Bagobereza Mutubari Batuma Abana Babo Bangwara Bakarara Batoze Nibabamesere Nihahandi Usanga Barangwaye Imvunja Bafite Umwanda Nshimiye Ubuyobozi Bwa Karere Ka kirehe Nubwumurenge Wagahara Nubwa kagari Murakoze Nabo Kwidagaza Banzi Kwizina Mavenge

Nsengiyu Mva Mavenge yanditse ku itariki ya: 13-12-2016  →  Musubize

Impamvu irumvikana. Ariko se umuti niwo. Kuba abana barwaye bwaki bireba abagore gusa. Hanyuma se abantu bose ntibafite uburenganzira bungana. Numva Mayor yari akwiye kuburizamo uriyo mwanzuro. Ahubwo begere abo baturage abagabo n abagore hamwe, babigishe. Naho niba bafungiye abagore n’abagabo bibe uko.

Karibu yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

Ariko abagabo barikunda ye, kuki se batajya bataha kare, kuki bumva ko abagore aribo bagomba gutaha kare? Bose bagomba kugira uruhare mu kurera abana babyaye.

Ndahiro yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka