Burera: Ubujura bw’insinga z’amashanyarazi buri gukaza umurego

Santere ya Gahunga iherereye mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera iri mu kizima nyuma y’uko mu ijoro rishyira tariki 01/08/2012 abajura bibye insinga zijyanayo umuririmo w’amashanyarazi.

Bamwe mu baturage batuye muri uwo murenge bavuga ko bahangayikishijwe n’icyo kibazo kuko ibikorwa bitandukanye bakoreshaga umuriro w’amashanyarazi byahagaze.

Nteziryayo Siraji avuga ko atuye mu murenge wa Gahunga ariko aho atuye nta muriro w’amashanyarazi uhagera. Muri santere ya Gahunga niho yajyaga aza gusharija telefoni ye akoresha mu itumanaho n’abandi bantu batandukanye.

Mu gihe ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi muri santere ya Gahunga kitarakemuka azajya akora urugendo rurerure ajya gusharija mu zindi santere zirimo uwo umuriro. Agiye gufatanya n’abandi kugira ngo bate muri yombi abantu bangiza iterambere; nk’uko abisobanura.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gahunga ntibuzi igihe abo bagizi ba nabi baza kwibira izo nzinga kandi haba hari irondo. Abakora irondo basabwa kurikora uko bikwiye kugira ngo ubwo bujura bucike.

Abo bagizi ba nabi biba insinga nini zitwara umuriro w’amashanyarazi mwishi ziwukuye kuri “transformateur” nini (icyuma cyongera umuriro cyangwa kikawugabanya), zikawutanga mu duce dutandukanye.

Abaturage batuye aho abo bagizi ba nabi biba izo nsinga batangaza ko biba insinga nini zinyuze mu butaka. Ntabwo insinga zinyuze mu kirere baziba. Ntabwo bazi impamvu nyayo biba izo nsinga ariko ngo baba bajya kuzigurisha nk’uko abo baturage babihamya.

Kwiba insinga z’amashanyarazi byagaragaye ahantu hatandukanye

Mu minsi ishize abagizi ba nabi bibye insinga zijyana umuriro w’amashanyarazi zinyura mu butaka muri santere ya Rugarama. Kubera icyo kibazo EWSA yahise itangaza ko izajya inyuza hejuru izindi nsinga nk’uko abo baturage babitangarije Kigali Today.

Kayitsinga Faustin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama, avuga ko ubwo bujura bwo kwiba insinga z’amashanyarazi budasanzwe; akaba ariyo mpamvu bakajije irondo.

Bamwe mu bajura bibye insinga z’amashanyarazi muri santere ya Nyanga iri mu murenge wa Kinoni, mu karere ka Burera barafashwe barafungwa kuburyo n’abandi biba ahandi bazafatwa nk’uko Kayitsinga abisobanura.

Abayobozi b’iyo mirenge yibwemo insinga z’amashanyarazi bavuga ko babimenyesha EWSA ikababwira ko mu turere dutandukanye, turimo Musanze, naho hagaragara ubwo bujura. Aho bugaragaye EWSA iza gusubizamo insinga zibwe umuriro ukagaruka.

Usibye kwiba insinga z’amashanyarazi, hari n’imirenge imwe n’imwe yegereye ikirunga cya Muhabura, mu karere ka Burera, ivugwamo kwangiza amatiyo y’amazi.

Bamwe mu baturage batuye muri iyo mirenge bavuga ko abangiza ayo matiyo ari abashaka kuvoma amazi y’ubuntu, banga gutanga amafaranga 15 cyangwa 20 agura ijerekani imwe ya litiro 20 z’amazi.

Abo baturage bavuga ko bagiye gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo bahashye abo bantu bose bangiza ibikorwa remezo by’iterambere. Abangiza ibyo bikorwa remezo ni abanzi b’igihugu; nk’uko babyemeza.

Abagizi ba nabi bari kwangiza ibikorwa remezo mu karere ka Burera, mu gihe ubuyobozi bw’ako karere buri gukora ibishoboka byose kugira ngo amazi n’amashanyarazi bigere mu mirenge bitageragamo.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka