Burera: Mu gihe cy’amezi abiri abana barindwi bafashwe ku ngufu

Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Burera yabaye tariki 14/03/2013, hagaragajwe ko mu gihe cy’iminsi 60 ishize abana barindwi, bo mu mirenge itandukanye yo muri ako karere, bamaze gufatwa ku ngufu.

Umuyobozi w’akarere ka Burere, Sembagare Samueal, arasaba abaturage bo muri ako karere kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose kuko ryangiza umuryango nyarwanda kandi rikawutesha agaciro.

Akomeza asaba ababyeyi gufata ingamba ku burere bw’abana babo kuko, nk’uko abitangaza, hari ababyeyi baba barateshutse ku nshingano zo kurera uko bikwiye abana babo.

Mu rwego rwo guca burundu ifatwa ku ngufu ry’abana, umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko abazajya bafatirwa muri icyo cyaha bazajya bacirirwa urubanza aho bagikoreye kandi imbere y’imbaga.

Sembagare yavuze ko kandi usibye gufata ku ngufu abana, n’irindi hohoterwa iryo ari ryo ryose rikwiye guhashywa. Aho yavuze ko umugabo ukubita umugore we agomba gufungwa nta kuzuyaza.

Muri iyo nama y’umutekano hafashwe ingamba ko abashumba ndetse n’abakozi bo mu rugo nabo bagomba kujya bitabira inama zitandukanye zibera mu mirenge batuyemo kugira ngo nabo basobanukirwe n’imiyoborere kuko aribo usanga akenshi bafata abana ku ngufu.

Hafashwe ingamba ko kandi abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage bagomba kurwanya ikiyobyabwenge cya kanyanga kuko aricyo giteza iryo hohoterwa. Abanywa kanyanga nibo usanga bahungabanya umutekano mu karere ka Burera nk’uko byagaragajwe.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka