Burera: Hari abakora ibyaha bafite amayeri yo kwikomeretsa ngo batajyanwa mu buroko

Mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Burera ngo hakunze kugaragara abantu batabwa muri yo mbi bakoze ibyaha runaka noneho bagashaka uburyo bikomeretsa kugira ngo batajyanwa mu buroko.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera bahamya ko hari bamwe mu bajura cyangwa abandi bakoze ibyaha runaka bamenya ko bagiye gufatwa ubundi bakikomeretsa bakoresheje nk’ibuye.

Ngo iyo bigenze gutyo ukekwa ho icyaha ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi afite igikomere maze Polisi mbere yo kumufunga ikabanza ikamwohereza kwa muganga kujya kwivuza bityo iperereza rigakomeza.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika, ahakunze kugaragara icyo kibazo, buvuga ko iyo uwo ukekwa ho icyaha yoherejwe kwa muganga kwivuza hari igihe agera yo akareba ku jisho abamuherekeje bityo agatoroka.

Nkanika Jean Marie Vianney, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika, asaba abaturage kujya bafata ukekwa ho gukora icyaha, bakamucunga neza kandi bakamushyikiriza Polisi, birinze kwihanira.

Agira ati “…dukangurira abaturage ko bagomba gufata umuntu, ntibagire icyo bagomba kumukoraho, ntibihanire, noneho agahanwa n’icyaha cye.”

Akomeza avuga ko ukekwaho gukora icyaha wikomeretsa aba ashaka uburyo ahunga icyaha . Yongeraho ko ariko iyo bigenze gutyo agatoroka ashakishwa, akagarurwa, agahanwa n’icyaha yakoze.

Nkanika asaba abaturage bo mu murenge ayoboye gukomeza gukora amarondo nk’uko biteganyijwe mu rwego rwo gukomeza kwibungabungira umutekano.

Asaba Abanyacyanika bafite utubari ducuruza ibigage n’izindi nzoga kujya bafunga utwo tubari ku masaha yagenwe kugira ngo birinde ubusinzi kuko buza mu bihungabanya umutekano muri uwo murenge.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka