Burera: Hari abagabo bata imiryango yabo bakigira muri Uganda

Mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Burera, ituriye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda hakunze kugaragara imiryango cyangwa abagore batawe n’abagabo babo maze bakigira muri Uganda.

Bamwe mu bagore batawe n’abagabo babo bavuga ko abo bagabo babata kubera ubukene cyangwa amakimbirane. Abo bagore ngo basigarana abana baba barabyaranye n’abo bagabo maze bakaba aribo bashaka ikibatunga.

Mukaperezida Illuminata, umwe muri abo bagore, avuga ko umugabo we yamutaye hashize umwaka urengaho amezi. Ngo yamutanye abana barindwi kandi nta bushobozi bundi afite bwo kubatunga. Arafunguza kugira ngo abatunge.

Agira ati “Nafunguzaga…nari ndiho mu buryo bwo gufunguza kujya ku muntu nkawe akangirira neza.” Akomeza avuga ko adashobora no gukora ibiraka byo guhingira abantu kuko nta bushobozi afite bwo kugura isuka yo guhingisha.

Mukaperezida avuga ko umugabo we yamutanye abana barindwi.
Mukaperezida avuga ko umugabo we yamutanye abana barindwi.

Tariki 12/03/2013, ubwo abanyeshuri biga muri ISAE Busogo bari mu murenge wa Cyanika muri gahunda ya “Students on the field”, bafashije Mukaperezida, aho bamuhaye amafaranga ibihumbi 21 byo kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Undi mugore wo mu karere ka Burera witwa Beatrice, avuga ko umugabo we yamutaye akajya kwibera Uganda. Uyu mugore utuye mu murenge wa Gahunga avuga ko umugabo we yamutanye abana batatu.

Murekatete akora akazi ko kubumba amatafari ya rukarakara kugira ngo abashe kubona icyo atungisha abana be. Avuga ko, ako kazi amazemo umwaka urenga, agakunda kuko karuta kwirirwa asabiriza.

Mu karere ka Burera hakunze kugaragara amakimbirane mu miryango aho abagabo bakubita abagore babo, bamwe mu bagore bakabiceceka, rimwe na rimwe bikamenyekana ari uko umugabo yishe umugore we.

Abagore bamwe baganiriye na Kigali Today bavuga ko kuba bamwe mu bagabo bata abagore babo ndetse n’imiryango yabo bakajya kwibera Uganda, bituruka ahanini ku makimbirane aba ari muri iyo miryango.

Ikindi ngo ni uko hari abandi bagabo baba bafite umugore mu Rwanda ndetse afite n’undi muri Uganda bityo akajya ajya aho ashaka akahamara igihe ashakiye.

Murekatete yatawe n'umugabo we ahitamo kubumba amatafari kugira ngo abone igitunga abana batatu yamusigiye.
Murekatete yatawe n’umugabo we ahitamo kubumba amatafari kugira ngo abone igitunga abana batatu yamusigiye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buhora busaba abatuye ako karere kwirinda ndetse no guhashya amakimbirane mu ngo. Aho bashishikariza abagore kujya batanga amakuru mu gihe bakubiswe n’abagabo babo.

Abandi baturage bo basabwa kuba ijisho rya bagenzi babo bamenya imiryango ifite amakimbirane kugira ngo babamenye bityo ubuyobozi ndetse n’abaturage babagire inama kugira ngo amakimbirane bari bafitanye ahoshe.

Ubwo buyobozi kandi buvuga ko umugabo ukubita umugore we agomba gufungwa bidatinze mu rwego rwo guca ayo makimbirane.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka