Burera: Gahunda y’Ijisho ry’umuturanyi yongereye imbaraga mu guhashya Kanyanga

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko gahunda y’Ijisho ry’umuturanyi imaze gutanga umusaruro muri ako karere, mu kugabanya ikiyobyabwenge cya kanyanga cyari cyarahabaye akarande.

Joseph Zaraduhaye, Umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere, avuga ko iyo gahunda yatumye ibikorwa by’urugomo byaturukaga ku kunywa kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bigabanuka.

Agira ati “Ibyaha byaturukaga kuri Kanyanga, ku biyobyabwenge bindi byagabanutse hafi 40 ku ijana (40%)”.

Akomeza avuga ko usibye kuba gahunda y’Ijisho ry’umuturanyi yanatumye abantu bamenya ko kurwanya ibiyobyawenge bibareba, bitareba abashinzwe umutekano gusa.

Ati: “Abantu bari baramenyereye ko gufata Kanyanga n’ibiyobyabwenge ari iby’abasilikare n’abapolisi ariko ubu inzego zo ku murenge, ku kagari, zo ku midugudu ndetse n’abaturage ubwabo baravuga bati dore Kanyanga iciye ahangaha ugasanga irafashwe”.

Yongeraho ko Abanyaburera basigaye bata no muri yombi n’abayobozi b’imidugudu barangwa mu bucuruzi bwa kanyanga. Agasanga nibikomeza gutyo ibiyobyabwenge n’ibyaha bibituruka ho bizagabanuka ku rwego ruri hejuru.

Gahunda y’Ijisho ry’umuturanyi ni imwe mu ngamba Leta y’u Rwanda yashyizeho zo kurandura burundu ibiyobyabwenge mu Rwanda, aho biteganyijwe ko mu kwezi kwa 11/2012 ibiyobyabwenge bizaba byaracitse mu Rwanda.

Gahunda y’“Ijisho ry’Umuturanyi” ishyirwa mu bikorwa n’abantu batandukanye barimo n’abihaye Imana aho buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we, areba niba nta biyobyabwenge yaba afite, acuruza, akora cyangwa anywa.

Kanyanga ni intandaro y’umutekano mucye muri Burera

Kanyanga ikunze kugaragara mu karere ka Burera ituruka muri Uganda, igihugu gihana imbibi n’ako karere. Ubuyobozi bw’ako karere butangaza ko kanyanga ariyo iza ku isonga mu guhungabanya umutekano muri ako karere.
Abayinywa barasinda bagateza urugomo bakarwana kuburyo banicana.

Icyo kiyobyabwenge giteza kandi amakimbirane mu ngo aho abagabo bayinywa bahora bafitanye amakimbirane n’abagore babo babakubita kuburyo hari n’igihe babavukije ubuzima, bagasiga ubukene mu miryango yabo nk’uko ubwo buyobozi bubisobanura.

Ubwo buyobozi bukoresha ibishoboka kugira ngo burwanye ikiyobyabwenge cya kanyanga aho bashishikariza abayicuruza kubireka, babasaba kwibumbira mu makoperative kugira ngo babatere inkunga.

Usibye ibyo kandi kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bifashwe bimenerwa mu ruhame kugira ngo abaturage bakomeze basobanukirwe n’ububi bw’ibyo biyobyabwenge. Ababuriwe bakanga kubireka iyo bafashwe bashyikirizwa inkiko zikabakatira hakurikijwe amategeko ahana abafatiwe mu biyobyabwenge.

Bamwe mu banyaburera batangaza ko kanyanga iri kugenda igabanuka. Ariko ngo ishobora kuba yarasimbuwe n’indi nzoga nayo ituruka muri Uganda yitwa “African Gin” bahimbye “Akaginga” kubera ukuntu iza mu icupa rya miliitiro 100 ariko igasindisha cyane. Iyo nzoga yemewe gucuruzwa mu Rwanda kuko itanga imisoro.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera ariko bwasabye ko African Gin yakurirwa ho iyo misoro nayo igafatwa nk’izindi nzoga zitemewe gucuruzwa mu Rwanda. Ubwo buyobozi bwafashe icyo cyeme kubera ko amwe mu makuru bafite ahamya ko mu macupa azamo iyo nzoga hari igihe bashyira mo kanyanga.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko njye nigeze ngera aho abaturage babvuga ko bayinywa kubera ubuyobozi bwababujije guhinga amasaka!!sinzi niba icyo mwaragikemuye??

[email protected] yanditse ku itariki ya: 27-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka