Burera: Abanyamaguru nibo nyirabayaza w’impanuka zo mu muhanda

Abaturage bo mu karere ka Burera baturiye umuhanda Musanze - Cyanika ngo nibo batuma imodoka zitandukanye zikoresha uwo muhanda zibagonga kuko bawukoresha nabi bagenda n’amaguru ahagenewe kugenda imodoka.

Polisi icunga umutekano muri uwo muhanda ndetse n’abashoferi bawukoresha bavuga ko usanga abo baturage bagendera mu muhanda rwagati, ntibawuvemo, imodoka zikaba arizo zibabererekera.

Umuhanda Musanze-Cyanika ugana ku mupaka ugaba u Rwanda na Uganda uri mu Cyanika. Niwo wonyine unyura mu karere ka Burera urimo kaburimbo. Unyura mu mirenge ya Gahunga, Rugarama na Cyanika mu mirenge 17 yose igize akarere ka Burera.

Indi mihanda ihuza imirenge itandukanye irimo igitaka ariko nayo inyuramo imodoka nyinshi, nyamara ugasanga abaturage na bwo bayigenderamo rwagati.

Mu gihe cy’ukwezi kumwe hagaragara impanuka eshanu akenshi zitewe n’abaturage ubwabo bakoresha umuhanda nabi; nk’uko Polisi ikorera mu karere ka Burera ibitangaza.

Muri izo mpanuka ziba zabaye mu gihe cy’ukwezi, zigaragaramo abantu batatu cyangwa bane bitabye Imana n’abandi 15 baba bakomeretse.

Imodoka zikorehsa umuhanga Musanze-Cyanika zigonga abanyamaguru bawukoresha kuko bagendera ahagenewe kugenda imodoka.
Imodoka zikorehsa umuhanga Musanze-Cyanika zigonga abanyamaguru bawukoresha kuko bagendera ahagenewe kugenda imodoka.

Kayitsinga Faustin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama, unyurwamo n’umuhanda Musanze-Cyanika, atangaza ko babonye uwo muhanda ari muto mu bugari bashaka uburyo bashyiraho utuyira tw’abanyamaguru maze impanuka ziragabanuka.

Ubuyobozi burakomeza gukangurira abaturiye uwo muhanda kuwukoresha neza batagendera ahagenewe imodoka kugira ngo bakomeze birinde impanuka; nk’uko Kayitsinga abihamya.

Umuhanda Musanze-Cyanika ni muto mu bugari kuburyo nta hantu hagenewe abagendesha amaguru hagaragara bikaba aribyo bituma imodoka zikunze kugonga abanyamaguru bawukoresha.

Indi mihanda itandukanye irimo ibitaka ikoreshwa n’imodoka nyinshi, nk’umuhanda Cyanika-Butaro, usanga nta Polisi yo mu muhanda iwugaragaramo buri gihe kuburyo yaburira abakoresha uwo muhanda dore ko nta n’ibyapa biburira biwurangwamo.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murakoze kuduhwitura aliko umwana apfira mu iterura koko !
ikibazo n’uko bubaka umuhanda ntibateganye aho abanyamaguru bazajya banyura, ndetse n’amagare kandi aliyo besnhi bakoresha mu Rwanda cyane cyane aharambaraye nko mu burasirazuba no mu majyaruguru cg iburasirazuba
Nihajyeho itegeko ryo gukora ahabanyamaguru kandi bahashyire naho agasima byibuze koroheje, banashyireho ibyapa byerekana aho amagare anyura kimwa n’abanyamaguru
murakoze nimuntangaliza igitekerezo

rugano yanditse ku itariki ya: 2-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka