Bugesera: Amagare yaciwe mu mujyi mu rwego rwo kwirinda impanuka

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bwafashe icyemezo cyo guca amagare mu mujyi rwagati wa Nyamata mu rwego rwo kugabanya impanuka ayo magare yatezaga. Abanyonzi beretswe izindi nzira n’amaseta bazajya bakoresha kugira umwuga wabo wo gutwara abantu n’ibintu ukomeze.

Mu isesengura ryakozwe na polisi mu karere ka Bugesera, ryagaragaye ko kuva umwaka wa 2013 watangira, inyinshi mu mpanuka zahitanye abantu abandi bakazikomerekeramo zagiye ziterwa n’amagare agenda mu buryo butari bwo mu muhanda munini wa kaburimbo nk’uko umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis abitangaza.

Yagize ati “ubundi amagare ahetse abantu n’ibintu yabisikanaga n’imodoka n’abanyamaguru amanywa n’ijoro, bigakubitiraho n’ubuto bw’umuhanda wa kaburimbo n’umujyi uwusatiriye, maze bigateza impanuka, ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bwasanze butakomeza kurebera icyo kibazo giteza imfu n’inkomere maze bwumvikana n’abanyonzi inzira n’amaseta bizajya bikoreshwa n’ibindi bibujijwe kugira ngo umutekano ugaruke mu muhanda”.

Hazakoreshwa inzira zitegereye umuhanda mukuru wa Kaburimbo, guhera ku biro by’akarere ka Bugesera kugera ku isoko rya Nyamata mu rwego rwo kugabanya akajagari katerwaga n’ayo magare.

Abanyonzi bakora umwuga wo gutwara abantu ku magare.
Abanyonzi bakora umwuga wo gutwara abantu ku magare.

Ibi ariko ngo ntibireba abanyonzi gusa, ngo ugenda ku igare wese yasabwe gukurikiza iyo nzira, abanyonzi bo by’umwihariko ngo mu cyumweru kimwe babifashijwemo na koperative yabo, bagomba kuba babonye umwenda ubaranga, kugira ngo bakore akazi kabo neza.

Mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera, abanyonzi babanje kubona iki cyemezo nk’umuti usharira, ariko inama irangira bose bishimiye icyo cyemezo nk’uko bitangazwa na Bimenyimana Jean Claude.

Ati “ubu twumvikanye ko amagare adafite amatara azajya ataha saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba. Kuva batweretse inzira tuzajya ducamo ndabona nta kibazo bidutwaye”.

Abanyonzi bakorera mu mujyi wa Nyamata bagera kuri 300. Byajyaga bigorana cyane cyane ku minsi isoko rya Nyamata riremeraho, aho usanga amagare ari menshi mu muhanda mukuru wa kaburimbo, akabangamira abandi bawukoresha.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko uwahagurukira uburenganzira bw’abanyantege nke mu rwanda. amagare si ikibazo ahubwo bagomye gukorwa inzira zihariye z’amagare kimwe no kubahiriza uburenganzira bwabo nabo barasora ni abanyarwanda.

zori yanditse ku itariki ya: 5-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka