Bugesera: Abantu batatu batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ibiti by’imishikiri

Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Bugesera yataye muri yombi abagabo batatu ibakurikiranyeho ubucuruzi bw’ibishyitsi by’ibiti byitwa imishikiri bari bakuye mu ishyamba rya Gako bashaka kubyambutsa umupaka bakabijyana mu gihugu cya Uganda.

Abo bagabo bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata ni Siborurema Jean Claude, Bagirwanake Emmanuel na Slydio Wilson bose bakaba bafatiwe mu cyuho bashaka kwambutsa imodoka ebyiri zuzuye ibyo biti .

Umwe mu batawe muri yombi Slydio avuga ko ari umushoferi akaba yarahamagawe ngo ahabwe ikiraka cyo gupakira inkwi.

Ati “njye napakiye bino biti nziko ari inkwi, sinarinziko bibujijwe naje gutungurwa no kubona bamfashe maze polisi imbaza uruhushya rwo kubipakira ndarubura niko guhita nzanwa hano kuhafungirwa”.

Amakuru avuga ko ikilo kimwe cy’umushikiri kigura amafaranga 200 ariko iyo kigeze mu gihugu cya Uganda ngo cyikuba inshuro zirenga eshatu kuko ho kigura amafaranga 700.

Imodoka ipakiye ibiti by'umushikiri.
Imodoka ipakiye ibiti by’umushikiri.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, yatangaje ko mu gihe umushikiri waba ukomeje kwibasirwa na barushimusi habaho no kuranduka burundu k’ubwoko bw’iki kimera mu gihe uburanga bw’uruhererekane bw’ibimera bikurura ba mukerarugendo, abashakashatsi ndetse rukanakurura imvura.

Yagize ati "Kuba bitwikira ijoro bakaza kwiba ibi biti natwe twakajije umutekano wabyo ku buryo uzajya afatwa wese azajya abihanirwa mu rwego rw’amategeko”.

Ibi biti biranduranwa n’ibitsinsi n’imizi yabyo, akenshi biva mu ishyamba ry’ikigo cya gisirikare i Gako, mu mirenge igikikije nka Mayange, Rweru na Kamabuye no mu ishyamba ry’ikigo RAB mu murenge wa Gashora.

Amakuru avuga ko ibyo biti bijya kugurishirizwa mu gihugu cya Uganda, hanyuma ngo bikazajyanwa mu Buhinde, aho bishobora kuba bikorwamo imibavu.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese icyo giti niba ari imari habura iki ngo dutere ishyamba aho kwirirwa bahiga abakigurisha?

Kwibaza yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka