Barakekwaho kwica umuntu wari wabasengereye bashaka kumwambura amafaranga

Polisi y’u Rwanda icumbikiye abaturage basaga 15 bo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Kigabiro bakekwaho kwivugana Munyankindi Emmanuel wari wabasengereye, bashaka kumwambura amafaranga yari afite.

Munyankindi yagurishije isambu ye yari mu mudugudu witwa uw’abademobu muri Gishari, tariki 25/06/2012 maze ku mugoroba ataramira ku kabari ko mu mudugudu wa Biraro mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro, aho abaturage bose bemeza ko yasengereye inzoga nyinshi abari bahari bose.

Abaturiye ako kabari n’abakagezemo ku mugoroba bavuga ko bagiye bataha urusorongo, Munyankindi akahasigara n’abo yari yasengereye barimo benshi basanzwe batuye aho hafi.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 26/06/2012, abaturage babyutse kare basanze umurambo wa Munyankindi imbere y’akabari yahoze anyweramo inzoga, ariko abaturanyi baravuga ko batigeze bumva imirwano cyangwa se umuntu utaka cyangwa ngo atabaze.

Abatuye hafi aho bavuga ko nyakwigendera yari yagurishije isambu ye amafaranga ibihumbi 200 kandi ngo muri uwo mugoroba wose yarayagendanaga, bagakeka ko abamwishe bashakaga kuyamwambura.

Polisi yamaze guta muri yombi abantu basaga 15 bakekwaho ubwo bwicanyi, iperereza riracyakomeje. Munyankindi yari umucumbitsi mu mujyi wa Rwamagana kuko akomoka mu murenge wa Mwulire, akaba yacuruzaga ibintu binyuranye ari n’inkeragutabara. Apfuye akiri ingaragu.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka