Arashinjwa kwica umugore we umurambo akawuhisha mu gihe cy’amezi abiri

Hakizimana Francois w’imyaka 57 wo mu kagari ka Bugarama, umurenge wa Kibirizi mu karereka Nyamagabe afunzwe ashinjwa kwica umugore we witwa Musabyimana Olive wari ufite imyaka 42 hanyuma umurambo akawuroha mu rugomero rw’amazi rwa Rukarara aho wamaze amezi abiri utaraboneka.

Hakizimina ngo yaba yarakoze aya marorerwa mu ijoro ryo ku itariki 13/04/2012. Mu masaha ya saa saba z’ijoro nibwo umuyobozi w’umurenge yamenye amakuru avuga ko umugore wa Hakizimana yabuze nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugabo we; nk’uko bitangazwa n’ ubuyobozi bw’umurenge wa Kibirizi.

Ayo makimbirane yari yahereye ahagana saa yine n’igice z’ijoro ariko n’ubusanzwe uyu mugabo yari asanzwe agirana amakimbirane yoroheje n’umugore we bari bamaze kubyarana abana batatu harimo n’uruhinja rw’amezi 4; nk’uko Kanuni Joseph, umuyobozi w’umurenge wa Kibirizi, yabitangarije Kigalitoday.

Kuva tariki 13/04/2012 ubwo uyu mugore yaburirwaga irengero, umugabo we yahise atabwa muri yombi na polisi ariko yakomeje guhakana ko ariwe wamwishe ahubwo akavuga ko umugore we yahukanye akaba ari ahantu atazi.

Umurambo w’uyu mugore wakomeje kubura kugeza tariki 20/06/2012 ari nawo munsi umugabo we yari yarekuwe. Umurambo wa nyakwigendera waje kuboneka mu mazi y’urugomero rwa Rukarara ubonywe n’abantu bari bari gutunganya uru rugomero.

Ubuyobozi bw’umurenge bufatanyije na polisi bwahise bwongera guta muri yombi uyu mugabo wari umaze kurekurwa ubu akaba afunguye na none kuri sitasiyo ya polisi ya Gasaka mu mujyi wa Nyamagabe.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

hariho abantu kwica byagiye mubitekerezo ariko bakwiye kubireka iyo ugenzuye abantu nkabo baba barakoze jenocide bagebakurikiranwa

yanditse ku itariki ya: 23-06-2012  →  Musubize

Bavandimwe ibyo twumva cg se tubona birenze ubwenge bwacu.Gusa icyo tugomba kumenya amaraso ni mabi!!Kwica umuntu utaramuhaye ubuzima,umunsi (wowe wica) uwabuguhaye akubajije icyo watanze kugira ngo ube uriho uzasubiza iki?Niyo mpamvu rero mbasaba ko twasenga.Dusengere igihugu cyacu kandi dusenge tubishyize umutima!Kumva umugabo yiyicira umugore amaze kumubyarira umwana!!Ni ibibazo!!Murumva aho tugeze!!Amakuru yose mukurikirana muri ibi bitangazamakuru ajyanye n’ubwicanyi hagati mu muryango,murumva ko tutorohewe!Yezu atugirire impuhwe kuko tutazi ibyo dukora!!Yezu akuzwe?

yanditse ku itariki ya: 22-06-2012  →  Musubize

Njye si igitekerezo ni ikibazo, abo bana ba se cyangwa ba nyina baba baricanye bibagendekera gute? Mudukorere ubushakashatsi kuko dukeneye kumenya iherezo ry’abo bana

yanditse ku itariki ya: 21-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka