Amafaranga y’amiganano akomeje gufatwa hirya no hino mu gihugu

Kuwa gatandatu tariki 04/08/2012, polisi y’igihugu yataye muri yombi abantu babiri mu duce dutandukanye bafatanywe amafaranga y’amakorano.

Mu karere ka Musanze mu murenge wa Busogo, polisi yafashe uwitwa Bavugirije Richard w’imyaka 16 arimo kubeshya abaturage ko afite ubushobozi buturuka kuri maji bwo gukora inoti z’amafaranga, akaba yafatanywe inoti eshatu z’amafaranga ibihumbi 5 n’izindi ebyiri za bibiri zose z’amakorano. Bavugirije yahise ajya gucumbikirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza.

Kuri uwo munsi kandi mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Kigali polisi yahafatiye umugabo uturuka muri Congo witwa Luce Mukenge Michel w’imyaka 31. Uyu we yafatanywe inoti icumi z’amadorali y’amanyamerika 100 ndetse n’ibikoresho yakoreshaga akora izo noti.

Mukenge kuri sitasiyo ya Nyamirambo.
Mukenge kuri sitasiyo ya Nyamirambo.

Mukenge wahise ajya gucumbikirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamirambo mu gihe iperereza rigikorwa, yatawe muri yombi biturutse ku guhanahana amakuru.

Polisi ikomeje gushimira abaturage ko bagira uruhare runini mu gutanga amakuru bityo abanyabyaha bakabasha gutabwa kuri yombi; nk’uko umuvugizi wa polisi y’igihugu Supt. Theos Badege, akunze kubivuga.

Badege araburira abafite ibitekerezo byo gukora amafaranga ko bazashyikirizwa ubutabera bagakanirwa urubakwiye.

Polisi kandi irasaba abantu bose n’ibigo by’imari kuba maso ngo badahangikwa ayo mafaranga y’amiganano.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka