Abaturiye Parike y’Akagera barasabwa kutegera uruzitiro rwayo ngo badafatwa n’amashanyarazi

Abaturage batuye mu nkengero za Parike y’Akagera barasabwa kutegera uruzitiro rw’iyo Parike kuko bashobora gufatwa n’amashanyarazi baramutse barwegereye kuko urwo ruzitiro rukozwe n’insinga n’ibyuma byashyizwemo amashanyarazi kugira ngo ajye akanga inyamaswa zirwegereye ntizibashe gusohoka muri Parike.

Ibyo ngo birareba ababyeyi bafite abana bakiri bato, barasabwa kubwira abana babo ko baramutse begereye urwo ruzitiro bafatwa n’amashanyarazi nk’uko bivugwa na Ges Gruner, umuyobozi wa Akagera Management Company icunga Parike y’Akagera.

Urwo ruzitiro rurimo umuriro uri kugipimo gitandukanye hagendewe ku buhagarike bwa rwo. Ahagana hejuru y’uruzitiro harimo amashanyarazi menshi kuko agera ku gipimo cy’amashanyarazi ya volt zisaga 7000. Ayo mashanyarazi yashyizwe mu ruzitiro ku buryo afata inyamaswa akongera akayirekura, hagamijwe kuzibuza ko zazongera kujya zisohoka zikonera abaturage, cyangwa se zikagira abo zihohotera.

Jes Gruner uyobora Akagera Management Company asobanura ko amashanyarazi ari mu ruzitiro yafata umuntu wayegera wese kandi akamutera ingaruka mbi zikomeye.
Jes Gruner uyobora Akagera Management Company asobanura ko amashanyarazi ari mu ruzitiro yafata umuntu wayegera wese kandi akamutera ingaruka mbi zikomeye.

Cyakora ngo hagize inyamaswa cyangwa umuntu ufatwa n’amashanyarazi y’urwo ruzitiro abashinzwe kurukurikirana bahita babibona bagatabara. Ibyo ariko ngo ntibikuraho ko abatuye hafi ya Parike bajya birinda kurwegera kuko byabakururira ibibazo.

Abaturage batuye mu nkengero za Parike bavuga ko babwiwe ko mu ruzitiro harimo amashanyarazi, bakavuga ko batajya bapfa kurwegera kuko bazi ko bishobora kubaviramo ingaruka mbi.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ko nduzi se ari hafi y’umuhanda buriya ntihashobora kuba impanuka nto imodoka ihagenda ikahagonga abantu bakicwa n’amashanarazi kandi yenda nta kintu baru kuba. Kereka niba uriya muhanda mbona nta bandu bawugendamo uzahita ufungwa

komera yanditse ku itariki ya: 13-03-2013  →  Musubize

éeeee impossible . 7000 Volt ! !!!!!!!!, nkeka habayemo kwibeshya kuko ntago bishoboka ukunu bashyira 7000V muri clôtures, baza neza ababishinzwe mbere yo kwandika iyi nkuru ,

Patrick yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka