Abantu bane batawe muri yombi bazira ibiyobyabwenge
Mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 17/06/2012, Polisi y’igihugu yataye muri yombi abantu bane bo mu duce dutandukanye tw’igihugu nyuma yo kubafatana urumogi, kanyanga n’inzoga z’inkorano.
Jerome Dusabimana w’imyaka 26 ari mu maboko ya Polisi ikorera mu karere ka Ngoma nyuma y’uko polisi imusanganye ibiro bibiri by’urumogi.
Polisi yakoze umukwabu mu karere ka Gasabo, ita muri yombi Emmanuel Ntibanyurwa imufatanye imisongo 23 y’urumogi mu kabari na Appolinaire Mukansanga imusanganye ibiro 14 by’urumogi.
Christophe Habimana w’imyaka 34 utuye mu murenge wa Nyarubuye, akarere ka Kirehe yafatiwe mu cyuho acuruza kanyanga kandi iwe mu rugo bahasanga litiro 35 z’inzoga z’inkorano; nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.
Umuvugizi wa polisi, Supt. Theos Badege, avuga ko itabwa muri yombi ry’abo bantu ryerekana ubufatanye bwiza hagati y’abaturage bicungira umutekano (community policing committees) n’inzego zishinzwe umutekano.
Ati: “Ubwo bufatanye si amakuru meza ku banyabyaha kuko bazi neza ko igihe cyose bafatwa.”
Supt. Badege asobanura ko iyo mikwabu igamije gukoma mu nkokora abanyabyaha mu rwego rwo guca burundu ibyaha mu muryango nyarwanda kandi asaba abantu bose bishora mu bucuruzi butemewe kubureka bagakora batikoresheje imirimo ibyara inyungu yemewe.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|