Abantu babiri baguye mu mpanuka zirindwi zabereye mu turere dutandukanye

Abantu babiri bahitanwe n’impanuka z’imodoka zirindwi zabaye mu turere dutandukanye mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 09/09/2012.

Tumusabire Xavroine w’imyaka 27 yitabye Imana tariki 08/09/2012 aguye mu mpanuka y’imodoka ebyiri zabuze feri maze zikora impanuka.

Mu Kagali k’Amahoro mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, Ivatiri yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ifite puraki RAB 775D n’indi vatiri ya Toyota Carina ifite puraki RAA 918 V zakoze impanuka maze Tumusabire ahita yitaba Imana; nk’uko Polisi y’igihugu ibitangaza.

Mu zindi mpanuka esheshatu zabereye mu turere twa Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro na Rubavu, umuntu umwe yasize ubuzima, abandi barakomereka cyane ariko Polisi ikaba idatangaza umubare wabo.

Polisi itangaza ko impanuka zishobora kwirindwa igihe cyose abagenzi, abanyamaguru, n’abashoferi bose bubahirije amategeko agenga umuhanda; kandi ko ibihe by’imvura ari zimwe mu mpamvu zituma habaho impanuka muri iyi minsi.

Igira iti: “Imvura ituma umuhanda unyerera kandi ntugaragare neza. Biragorana kuguma mu muhanda, guhagarara cyangwa kwirinda kugongana n’ibindi binyabiziga. Niba udashobora guhagarara ku gihe, ni cyo gihe impanuka iba cyane cyane bitewe n’imodoka zidaheruka gukoreshwa.”

Polisi y’igihugu ihamagarira abashoferi kwirinda gutwara nabi no kwihuta muri iki gihe cy’imvura kandi no kubahiriza amategeko agenga umuhanda mu rwego rwo gukumira impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka