“Abacuruza ibiyobyabwenge nta mbaraga bafite zatuma badahagarikwa”- Mgr Alexis Birindabagabo

Umushumba wa diyoseze ya EAR Gahini mu karere ka Kayonza, Mgr Alexis Birindabagabo, aravuga ko nta mpamvu n’imwe ihari yatuma abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge badahashywa burundu kuko nta mbunda cyangwa izindi mbaraga bafite zatuma badahagarikwa.

Mgr Birindabagabo akuriye inama y’Abaporotestanti ku rwego rw’igihugu, akaba asanzwe ari no muri komite y’igihugu yashinzwe kurandura burundu ibiyobyabwenge mu Rwanda. Yemeza ko guhashya ibiyobyabwenge nta zindi mbaraga zidasanzwe bisaba, uretse kuba buri wese yakwiyumvisha ko bishoboka dore ko ari ikibazo kireba buri Munyarwanda.

Yabivuze kuri uyu wagatatu tariki 01/08/2012 mu nama yahuje abayobozi b’akarere ka Kayonza n’abafatanyabikorwa ba ko mu iterambere.

Mgr Alexis Birindabagabo asobanura uburyo byoroshye kurandura ibiyobyabwenge.
Mgr Alexis Birindabagabo asobanura uburyo byoroshye kurandura ibiyobyabwenge.

Abanyarwanda bose bahagurukiye icyarimwe bakarwanya ibiyobyabwenge byashoboka kandi bikarangira vuba dore ko bitagize ingaruka ku mwana wa we byazigira kumuvandimwe wawe; nk’uko Mgr Birindabagabo yakomeje abisobanura.

Yatanze urugero rw’ibiterane by’amasengesho yigeze kujya akorera mu bice bitandukanye bivugwaho kuba indiri y’ibiyobyabwenge, bagamije gusengera ababicuruza n’ababikoresha, avuga ko byavuyemo umusaruro mwiza ndetse bamwe mu babikoresha bahita babitanga biratwikwa banemera kubatizwa.

Yagize ati “Niba ibyo byarashobotse kuki mwumva ko n’ibindi bitashoboka? Twabanje kubaza abantu babicuruza tumenya amazina ya bo hanyuma turasenga, babonye ko twabamenye bamwe bahise babizana [ibiyobyabwenge] banemera ko batazongera kubikoresha”.

Abafatanyabikorwa b'akarere ka Kayonza biga ku kibazo cyo guca ibiyobyabwenge burundi muri ako karere.
Abafatanyabikorwa b’akarere ka Kayonza biga ku kibazo cyo guca ibiyobyabwenge burundi muri ako karere.

Uwo mushumba wa diyosezi ya Gahini yasabye buri wese mu bafatanyabikorwa kumva ko bishoboka kurandura ibiyobyabwenge burundu, avuga ko akarere ka Kayonza gafite amahirwe kuko gafite abantu bari muri komite yashinzwe kurandura ibiyobyabwenge ku rwego rw’igihugu.

Muri bo harimo na Minisitiri w’urubyiruko isakazabumenyi n’itumanaho, Jean Philbert Nsengimana washinzwe akarere ka Kayonza muri Guverinoma.

Abafatanyabikorwa biyemeje gutahiriza umugozi umwe, ariko abari mu nzego z’ubuyobozi basaba ko komite zigisha abaturage zaba ziganjemo abanyamadini by’umwihariko n’abandi bantu batari mu myanya y’ubuyobozi muri rusange, kuko ari bo abaturage bibonamo cyane kurusha uko bibona mu bayobozi, bigatuma ababicuruza bagaragaza aho biri n’ababikoresha.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka