“Umutekano w’abaturage ni intwaro ikomeye iganisha ku iterambere” - IGP Gasana

Umuyobozi mukuru wa polisi y’igiuhugu, (IGP) Gasana Emmanuel yasuye abanyeshuri bari mu itorero mu kigo cya Gisirikari cya Gako abaganiriza ku birebana n’umutekano ariko yibanda cyane ku ruhare rw’abaturage mu gucunga umutekano (community policing).

Muri urwo ruzinduko yakoze ku cyumweru tariki 05/06/2012, umuyobozi mukuru wa polisi yavuze ko community policing ari intwaro y’ingenzi mu kubaka ubufatanye hagati ya polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha kuko bikenewe ngo umutekano ugere kuri bose.

IGP Gasana yagize ati: “Twakoze ubukangurambaga mu baturage ku kamaro ko guhanahana amakuru n’inzego z’umutekano. Abaturage bakomeje gutanga aya makuru yagize akamaro kanini mu kugabanya ibyaha no guta muri yombi abanyabyaha”.

Yongeyeho ko amakuru abaturage babaha agaragaza ko nabo bishimira uruhare rwabo mu kuzamura umutekano w’abaturage, ndetse n’ubushake bwo gukorana n’inzego z’umutekano.

Umuyobozi mukuru wa Polisi yaboneyeho kandi gusaba abo banyeshuri gukorana umurava ngo bongere iterambere n’imibereho myiza y’abaturage birambye u Rwanda rwabujijwe mu myaka yashize biturutse ku kuri politiki n’ubuyobozi bubi.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Igihe cyiza cyo gutera igiti cyari mu myaka makumyabiri ishize kandi amahirwe yonyine asigaye ni none”. Yayababwiye ashaka kubasobanurira ko iki ari cyo gihe urubyiruko rugomba guhaguruka rugakora rukaganisha igihugu ku mpinduka nziza mu ntumbero y’igihugu.

Nyuma yo kubaza ibibazo bitandukanye maze IGP akabasobanurira, yasoje abashimira ubushake bagaragaje bitabira iri torero ry’ibyumweru bibiri.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka