Umurambo w’umunyeshuri wigaga muri College de Nkanka wabonetse mu Kivu
Ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ahitwa ku Busekanka mu karere ka Rusizi, tariki 18/07/2012, hatoraguwe umurambo w’umwana w’umuhugu wigaga muri College de Nkanka bikekwa ko yaba yiyahuye mu Kivu.
Nyuma yo gutoragura uwo murambo, bamwe mu baturage batangiye guhana hana amakuru, n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano biza ku menyekana ko uwo murambo ari uw’umunyeshuri witwa Imanirabaruta Juste Robert wigaga muri college de Nkanka mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’ibinyabuzima n’Ubutabire.
Iwabo w’uwo mwana w’imyaka 19 ni mu murenge wa Kamembe ahitwa mu Kannyogo. Uwo munyeshuri yasabye uruhushya rwo gutaha iwabo tariki 15/07/2012 avuga ko agiye iwabo kwivuza ndetse no gukemura utundi tubazo two mu muryango; nk’uko umuyobozi bw’icyo kigo, Ntibaziyaremye Charles, abitangaza.
Uwo muyobozi avuga ko Imanirabaruta yari asanganywe imyifatire myiza, abana neza n’abandi, ndetse umwaka ushize akaba ariwe munyeshuri wari ahagarariye abandi banyeshuri muri icyo kigo (doyen).
Abo mu muryango we nabo bemeza ko nta kibazo bari bafitanye nawe, yewe ngo nta n’undi bari bazi waba yarafitanye nawe ikibazo, ngo urupfu rwe rwababereye urujijo kuko bari bamuziho ubwitonzi.
Ubwo iyi nkuru yandikwaga, abaganga bo mu bitaro bya Gihundwe basuzumaga umurambo wa nyakwigendera bari bataramenya icyamwishe kandi iperereza rya polisi rirakomeje.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Turasaba abayobozi b’ibigo byamashuri kujya bakurikirana imyirondoro y’abanyeshuri babo mugihe kimpusha bajye bahamagara ababyeyi babamenyeshe ko abanyeshuri batashye,bizagabanya akajagari kimwifatire mibi y’abanyeshuri.