Umugore n’umugabo ndetse n’uwakubiswe ifuni azira gusambana n’umugabo w’abandi bakatiwe n’urukiko

Mukarubega Donathile n’umugabo we ndetse na Tuyishimire Leontine, wakubiswe ifuni azira gusambana na Nemeyimana Joseph bakatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Gakenke igifungo cy’amezi atandatu kuri uyu wa gatanu tariki 03/08/2012.

Mukarubega wakubise Tuyishimire ifuni mu mutwe amusanganye n’umugabo we basambana ku buriri bwe yahamijwe n’urukiko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Urukiko rwakatiye Mukarubega igifungo cy’amezi atandatu rushingiye ko Mukarubega yemera icyaha, kuba Tuyishimire ari we nyirabayazana kandi rushingiye ku ngingo ya 62 y’itegeko ngenga nimero 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2004 y’amategeko ahana.

Mukarubega Donathile n'umugabo we Nemeyimana Joseph. Mukarubega yakubise agafuni Tuyishimire Leontine amuziza ko asanze asambana n'umugabo we.
Mukarubega Donathile n’umugabo we Nemeyimana Joseph. Mukarubega yakubise agafuni Tuyishimire Leontine amuziza ko asanze asambana n’umugabo we.

Nemeyimana wafatiwe mu cyuho arimo gusabana na Tuyishimire bombi bahamijwe icyaha cy’ubusambanyi. Urukiko rushingiye ko bemera icyaha rwabakatiye igifungo cy’amezi atandatu ruhereye ku ngingo ya 148 y’itegeko ngenga nimero 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2004.

Kugeza uyu munsi urukiko ruca uru rubanza, Tuyishimire aracyari hanze kubera ko urubanza rwaburanwe akiri mu bitaro kandi amategeko akaba akimwemerera gusubirishamo urubanza cyangwa kurujuririra.

Nemeyimana n’umugore we bagomba kujya kurangiza igihano cyabo muri Gereza ya Ruhengeri ibarizwa mu karere ka Musanze.

Tuyishimire Leontine yakubiswe agafuni mu mutwe azira gusambana n'umugabo wa Mukarubega.
Tuyishimire Leontine yakubiswe agafuni mu mutwe azira gusambana n’umugabo wa Mukarubega.

Mukarubega w’imyaka 27 utuye mu Kagali ka Nganzo, umurenge wa Gakenke yakubise ifuni mu mutwe Tuyishimire mu rukerera rwo kuwa 20/07/2012 amufatiye mu cyuho asambana n’umugabo we.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

aka n’akaga ari nkanjye nari kumuca umutwe!imagine nawe kuburiri bwawe n’umugabo wawe! umusambane!

chan yanditse ku itariki ya: 12-10-2013  →  Musubize

sibyari ngombwa gushyiraho aya mafoto, wenda ni uko aba bireba ari abanti baciriritse, iyo baba abanya mujyi mwari kugira ubwoba ahari. Insina ngufi.... ntimunyongere comment plz.

ivubi yanditse ku itariki ya: 6-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka