Rwamagana: Umugabo w’imyaka 24 arakekwaho gufata umwana ku ngufu ku buriri bwa shebuja

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana icumbikiye umusore w’imyaka 24 ushinjwa kuba yaraye afashe ku ngufu umukobwa w’imyaka 16 wakoraga akazi ko mu rugo akamukomeretsa cyane, nyuma yo kumusambanyiriza ku buriri bwa nyir’urugo.

Ibi bivugwa ko byabaye ejo kuwa Gatanu tariki 30/08/2013 mu murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, mu msaha y’igicamunsi uyu musore yinjiye mu rugo uyu mukobwa yakoragamo akazi ko mu rugo agasanga nyirabuja yagiye ku isoko agatangira kumufata ku ngufu.

Abaturanyi ngo baje kubimenyesha ubuyobozi, abayobozi bahageze basanga ngo ari kumufata ku ngufu. Ababibonye bemeza ko yamukomerekeje mu myanga ndangagitsina, ku buryo bukomeye, nk’uko umuyobozi w’umudugudu byabereyemo yabwiye Kigali Today.

Uwo muyobozi yavuze ko uwo mukobwa ari kuvurirwa ku bitaro bikuru bya Rwamagana, aho ngo abaganga basanze ari ngombwa kumudoda.

Abaturage bo mu mudugudu ibyo byabereyemo bemeza ko ngo uwo musore yafatiye uwo mukozi ku buriri bwa ba nyir’urugo, ariko umuyobozi w’umudugudu yanze kugira icyo abivugaho.

Spt. Emmanuel Karuranga, umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu ntara y’Iburasirazuba, yabwiye Kigali Today ko uwo musore ari mu maboko ya Polisi, aho nahamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu azahanishwa igihano cyo gufungwa burundu cy’umwihariko nk’uko biteganwa n’ingingo ya 191 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo famille yakoreshaga umwana wagombye kuba ari mu ishuri nayo ikurikiranwe. Uwo mwana yafashwe kubera ko yashyizwe muri conditions zituma atagira protection

Yves yanditse ku itariki ya: 3-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka