Rwamagana: Umugabo afunzwe azira gusambanya umwana w’imyaka 4
Police y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana icumbikiye umugabo witwa Nzamurambaho Jean Damascene Ufite imyaka 28 wemera ko yasambanyije umwana w’imyaka 4 tariki 05/10/2013.
Uyu mugabo wari utuye mu murenge wa Munyiginya yagiye iwabo w’uwo mwana nk’ugiye kubasura, atashye aramushuka ngo amuherekeze bajyane kuri butiki amugurire utuntu.
Mu guhindukira ngo yamunyujije mu nzira ya kure inyura mu kabande, ariko umubyeyi bari basanze kuri butiki agira amakenga ahamagara iwabo w’umwana ngo ababaze niba bazi aho umwana wabo ari n’abo bari kumwe.
Nyina w’umwana yahise ajya kuri butiki agezeyo ntiyababona kandi batahuriye mu nzira kuko bari banyuze mu nzira idasanzwe ikoreshwa hagati ya butiki n’urugo rw’iwabo b’umwana.
Batangiye kumushakisha, nyuma umwana aza kugera mu rugo yangijwe bikomeye kuko abatuye muri Munyiginya babwiye Kigali Today ko umwana yagaragazaga ibimenyetso byo kwangizwa bikomeye, birimo amaraso n’amasohoro y’uwo mugabo.
Bahise bakurikirana Nzamurambaho bamuta muri yombi, ubu akaba acumbikiwe kuri polisi y’u Rwanda kuri station ya Kigabiro.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police Emile Byuma yabwiye Kigali Today ko umuntu uhamwe n’icyo cyaha amategeko y’u Rwanda amuhanisha igihano cyo gufungwa burundu y’umwihariko.
Uyu muvugizi wa polisi yasabye abaturage kuba maso bakajya bamenyesha inzego z’umutekano abo bakekaho kuba bakora ibyaha bose, bigakumirwa hakiri kare. Yasabye kandi ababyeyi kuba maso bakajya bashishikarira kugenzura umutekano w’abana babo ubudatuza.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
turabakunda ko mutugezaho amakuru ashyushye ariko mujye mudushakira amakuru y,imikino yo hanze
ntuye mugace kabereyemo ayo marorerwa,gusa ntakabande kari hafi aho ahubwo yamujyanye mu kabari kari hafi aho ngaho muri centre yitwa Bagdad
Uyu mugabo ni Bananga yo karya amazirantoki!Ubwo yabuze abandi bakuze bameze nkawe badahuje igitsina nabo bafite imigambi mibi nk’iyo.