Rutsiro: Umurambo w’umwana watoraguwe mu cyobo gifata amazi y’imvura

Umurambo w’umwana witwa Uwiduhaye uri mu kigero cy’imyaka ibiri n’igice y’amavuko watoraguwe mu cyobo cyuzuye amazi y’imvura tariki 23/09/2013 uri kureremba hejuru y’amazi, nyuma y’imvura nyinshi yari imaze kugwa mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Rugasa mu murenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rugasa, Nzabonimpa JMV yavuze ko imvura yaguye mu ma saa munani na saa cyenda z’igicamunsi, uwo mwana akaba yari yugamye ku rugo rw’umuturanyi wabo, ari na ho hari icyo cyobo basanzemo umurambo we.

Ni icyobo gifite uburebure bugera kuri metero imwe, abo muri urwo rugo bakaba baragicukuye kugira ngo kijye gifata amazi ava ku nzu. Umusaza wo muri urwo rugo ni we wavuye kwahira ubwatsi agarutse asanga umurambo w’uwo mwana uri kureremba hejuru.

Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda gusuzumwa kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri y’urupfu rw’uwo mwana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rugasa avuga ko ubusanzwe bashishikariza umuntu wese ucukuye bene ibyo byobo kubisasamo amabuye munsi no mu mpande kugira ngo niharamuka hagize umuntu ugwamo adafatwa n’ibyondo byo munsi agaheramo, ariko ugasanga bamwe barenga kuri ayo mabwiriza ntibayubahirize.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

R.I.P Uwiiduhaye yari u rwanda rwejo ariko basasa amabuye baggira pliz muri ibi bihe by’imvura mugerageze mwugamishe abaturanyi kandi ucukura icyobo agipfundikire uko cyaba kingana kose ibi bibere urugero twe twese.

Jalas machine jyc yanditse ku itariki ya: 25-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka