Rutsiro: Litiro 1190 z’inzoga zitemewe zafatiwe mu ngo z’abaturage babiri ziramenwa

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gihango bufatanyije na Polisi ikorera mu karere ka Rutsiro, bwamennye litiro 1190 z’inzoga zitemewe zafatiwe mu ngo z’abaturage babiri bo mu murenge wa Gihango tariki 07/08/2013.

Mu ma saa kumi za mugitondo, ni bwo polisi n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gihango bazindukiye mu ngo z’abaturage babiri, nyuma yo kubona amakuru avuga ko benga inzoga zitemewe bagezeyo basanga koko muri izo ngo ebyiri hataze inzoga nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango, Niyodusenga Jules.

Inzoga zo mu rugo kwa Barayavuga zari zitaze mu cyumba abana bararamo.
Inzoga zo mu rugo kwa Barayavuga zari zitaze mu cyumba abana bararamo.

Inzoga zimwe zafatiwe mu rugo rwa Twagirimana Thacien utuye mu kagari ka Congo Nil, zikaba zari zitaze mu gikoni, mu gihe izindi nzoga zabonetse mu rugo rwa Barayavuga Isaie wo mu kagari ka Murambi akaba azifatanyije n’uwitwa Evariste. Zari zitaze mu cyumba cy’inzu nini, icyo cyumba kikaba ari na cyo abana bararamo.

Twagirimana Thacien avuga ko yakoraga izo nzoga ashaka amafaranga yo kwishyura inguzanyo yafashe mu murenge SACOO no muri COOPEC Inkunga ingana n’ibihumbi 900 yose hamwe.

Barayavuga we ngo yatangiye gukora izo nzoga bitewe n’ikibazo cyo kubura amafaranga noneho abona mugenzi we, Twagirimana wazikoraga mbere avanamo inyungu nuko na we yiyemeza kuzikora afatanyije n’uwitwa Evariste.

Inzoga zo kwa Twagirimana zari zitaze mu gikoni.
Inzoga zo kwa Twagirimana zari zitaze mu gikoni.

Abafatanywe izo nzoga bavuze ko zitanyobwa n’abo mu murenge wa Gihango zafatiwemo gusa, ahubwo ngo hari n’abaturuka mu mirenge ya Rusebeya na Manihira bakaza kuzirangura bakajya kuzicuruza mu tubari twabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango avuga ko ba nyirubwite bajijisha bakenga ibitoki nka bitanu cyangwa icumi abayobozi bakagira ngo ni urwagwa barimo benga, ariko bakavangamo ibindi bintu rwihishwa bagamije gutubura.

Yashimiye abaturage babashije gutanga amakuru ariko abasaba kujya bayatanga hakiri kare kugira ngo habeho gukumira icyaha kitaraba.

Naho ku bavuga ko benga izo nzoga bagamije gushaka imibereho ngo babone uko bishyura amadeni, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango yavuze ko ayo ari nk’amatakirangoyi y’abantu bafatiwe mu makosa kuko abo atari bo bonyine bagezweho n’ingaruka zatewe na kirabiranya, ahubwo ngo ni ababa bashaka kubona amafaranga mu buryo bwihuse bakayashakira mu nzira zitemewe.

Zimwe bahisemo kuzikatisha icyondo cyo kubumba amatafari ngo zidapfa ubusa burundu.
Zimwe bahisemo kuzikatisha icyondo cyo kubumba amatafari ngo zidapfa ubusa burundu.

Mu kiganiro umuyobozi w’umurenge yagiranye n’abatuririye ahengerwaga izo nzoga, yababwiye ko kwivana mu bukene bahora bakangurirwa bidasobanuye ko bagomba gukora ibidakwiye, ahubwo ko bagomba gushakisha icyabateza imbere binyuze mu nzira z’ukuri kuko hari igihe umuntu ashaka guca mu nzira z’ubusamo, ugasanga atakaje n’utwo yari afite.

Izo nzoga zitemewe, ba nyirazo bavuga ko bazikora bifashishije isukari, imitobe, amazi, amajyani n’ifu y’amasaka. Bateganyaga kuzikuramo amafaranga abarirwa mu bihumbi 300.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka