Rutsiro: Abakekwaho uruhare mu rupfu rw’umunyeshuri wamaze iminsi 16 yarabuze batangiye gufatwa

Abaturage bo mu mudugudu wa Mberi mu karere ka Rutsiro batangiye gutanga amakuru kubo bakeka baba baragize uruhare mu rupfu rw’umunyeshuri umaze iminsi atoraguwe yariswe, nyuma yo kuburirwa irengero umurambo we ukaza gutoagurwa mu mwobo.

Igi gikorwa cyo gutanga amakuru cyabaye biturutse ku rugendo umuyobozi w’aka karere Gaspard Byukusenge yahagiriye ari kumwe n’uhagarariye inkeragutabara, uyobora ingabo mu karere n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rutsiro, kuri uyu wa Gatanu tariki 26/07/2013.

Aba bayobozi bagendereye agace kabonetsemo umurambo w’umunyeshuri nyuma y’ iminsi 16 yaburiwe irengero, baganira n’abatuye muri uwo mudugudu. Abaturage n’abanyeshuri batanze amakuru bazi ashobora kwifashishwa mu gutahura abagize uruhare mu rupfu rw’uwo munyeshuri.

Bagiye kureba ahajugunywe umurambo w'uwo munyeshuri.
Bagiye kureba ahajugunywe umurambo w’uwo munyeshuri.

Emmanuel Dusabeyezu w’imyaka 20 y’amavuko wigaga mu mwaka wa kane ku ishuri ryisumbuye rya Kabona riherereye mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro yabuze mu kigo tariki 07/07/2013, umurambo we uboneka tariki 23/07/2013 mu musarani utagikoreshwa hafi y’aho yari acumbitse hanze y’ikigo.

Benshi mu baturage n’abanyeshuri batanze amakuru, bashyize mu majwi uwitwa François Mbonabucya wafashwe mbere na Polisi ikorera mu karere ka Rutsiro umurambo ukimara kuboneka, yarabanaga mu nzu imwe n’uwo munyeshuri wishwe wari na mubyara we.

Undi washyizwe mu majwi cyane ni uwitwa Aloys Rubanda, ushinzwe iterambere n’ubukungu (IDP) mu kagari ka Mberi gaherereyemo ikigo uwo munyeshuri yigagaho ari na ko kabonetsemo umurambo we.

Abari mu nama binjiye mu nzu bagenzura icyumba gkekwaho kuba cyarifashishijwe mu rupfu rwa Dusabeyezu.
Abari mu nama binjiye mu nzu bagenzura icyumba gkekwaho kuba cyarifashishijwe mu rupfu rwa Dusabeyezu.

Inzu Mbonabucya yacururizagamo icyayi, amata, amandazi n’igikoma (cantine) akayibanamo n’abayeshuri babiri ari bo Dusabeyezu hamwe na murumuna wa Rubanda na yo yaketsweho kuba yarifashishijwe mu gukorera iyicarubozo uwo munyeshuri mbere yo kujugunya umurambo we mu musarani.

Mu ntangiriro, murumuna wa Rubanda ngo yaketsweho ubujura muri iyo nzu babagamo bakanayicururizamo, noneho Rubanda atanga amafaranga yo kuriha ibyabuze ajya kumushakira icumbi ahandi.

Ibi ariko ngo bishobora kuba ari uburyo Rubanda na Mbonabucya bakoresheje bwo kuvana murumuna wa Rubanda muri iyo nzu kugira ngo bazabone uko bayifashisha mu mugambi wabo nta muntu ubabangamiye.

Ubwo Dusabeyezu yaburirwaga irengero tariki 07/07/2013, Mbonabucya ngo yabwiraga abantu ko yamwibye agahita atoroka, ariko abantu bakibaza impamvu yamuteye kwiba kandi iwabo bari baherutse kumuha imitungo myinshi bitewe n’uko se yamukundaga cyane ari na we warwaje se kugeza ubwo yitabye Imana.

Hatanzwe amakuru ku bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Dusabeyezu.
Hatanzwe amakuru ku bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Dusabeyezu.

Ikindi cyateye abantu urujijo na none ngo ni uko nta myenda n’ibikoresho bye yajyanye kuko byose byari biri aho mu nzu.

Kimwe mu byumba by’iyo nzu ngo cyahise gifungishwa ingufuri ebyiri, ndetse umuryango wo mu gikari abanyeshuri banyuragamo baje muri cantine iyo babaga badashaka ko abayobozi b’ikigo bababona urafungwa, uwakoreraga muri iyo nzu abuza abanyeshuri kongera kuhanyura, akababwira ko impamvu hahora hafunze ari ukubera ko Dusabeyezu yatwaye imfunguzo zaho.

Abandi batanze ubuhamya bavuze ko muri iyo minsi Dusabeyezu yabuzemo, Rubanda Aloys ushinzwe iterambere n’ubukungu (IDP) mu kagari ka Mberi ari we wakunze kuboneka acuruza muri iyo cantine, mu gihe Mbonabucya we babonaga adatuje kandi asa n’uhangayitse ku buryo ngo hari n’igihe umunyeshuri yikopeshaga nk’ibicuruzwa bya magana atanu akabimuha ndetse akamwongereraho n’amafaranga 1500.

Ngo hari n’uwashatse kwinjira muri icyo cyumba cyakundaga guhora gifunze ariko Rubanda aramwangira. Hari n’undi mugore wavuze ko Rubanda yaje kumutira ingufuri ishobora kuba yari iyo gufunga ku muryango w’iyo nzu.

Umurambo wa Dusabeyezu ukimara kuboneka, Mbonabucya ngo yahise agira ubwoba bitewe n’uko wabonetse hafi y’inzu yabagamo. Abaturage na bo ngo babanje kuyoberwa uwo murambo, bahamagara Mbonabucya ngo aze arebe niba waba ari uwa Dusabeyezu, ariko Mbonabucya avuga ko atabashije kumenya uwo muntu wishwe.

Abo mu muryango wa Dusabeyezu ni bo baje bemeza ko uwo murambo ari uwa Dusabeyezu.

Abamwishe bamutemye mu nkokora, mu mavi no ku dutsinsino, bamukubita n’ikindi kintu mu mutwe, bikaba bikekwa ko yabanje no gufungiranwa ahantu akicishwa inzara. Nubwo yari amaze igihe kirekire yarabuze, ababonye umurambo w’uwo munyeshuri bavuze ko nta minsi irenze itatu yari amaze yishwe kuko umubiri we wari utaratangirika cyane.

Urupfu rwa Dusabeyezu rushobora kuba ngo rwaraturutse ku makimbirane yo mu miryango ashingiye ku mitungo, rukaba rwaraje rukurikira urwa se bivugwa ko yitabye Imana azize amarozi.

Abanyeshuri bicujije ndetse basaba imbabazi kubera ko batatanze amakuru ku gihe kuko mugenzi wabo yashoboraga gushakishwa akarokoka.

Umuyobozi w’akarere n’abari bahagarariye inzego z’umutekano basabye abaturage kujya batanga amakuru ayo ari yo yose ajyanye n’ibishobora guhungabanya umutekano ku gihe. Ibyo ngo bizafasha kuburizamo icyaha kitaraba.

Abaturage kandi basabwe gukaza amarondo no kwirinda kwicara ahantu hamwe ijoro ryose ahubwo bakazenguruka hirya no hino bibanda aho bakeka hari umutekano muke.

Nyuma yo kuganirira n’abaturage ahabonetse umurambo w’uwo munyeshuri mu murenge wa Rusebeya, umuyobozi w’akarere n’abari bahagarariye inzego z’umutekano berekeje aho akomoka mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro, bihanganisha umuryango we, bawusezeranya gukomeza gushakisha ababikoze kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

Hagati aho umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Kabona, n’ushinzwe gukurikirana imibereho y’abanyeshuri (animateur) kuri icyo kigo, Mbonabucya hamwe na Rubanda Aloys ushinzwe iterambere n’ubukungu (IDP) mu kagari ka Mberi bakaba bari mu maboko ya polisi ikorera mu karere ka Rutsiro, aho bakomeje gutanga ibisobanuro byerekeranye n’urupfu rw’uwo munyeshuri, iperereza na ryo rikaba rikomeje.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ndi rukundo womukarere karutsiro abishe uwo munyeshuri bakurikiranwe bahanwe

RUKUNDO ERICE yanditse ku itariki ya: 28-12-2020  →  Musubize

Arko abantu bifuza umugisha wundi bibazako umugisha uvukanwa?Ubwo baramwishe bazabisigarana?Gusa abaturage tubemaso dutangir’amakuru kugihe

Mpayimana yanditse ku itariki ya: 22-09-2020  →  Musubize

Ese iherezo ryabanyarwanda ni rihe? Mana amaraso dufashe> kandi bamenye ko umuntu ari ishusho ryImana umuntu wese wisha umuntu izahanwa hano kwisi no mwinjuru ahanwe

françois yanditse ku itariki ya: 28-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka