Rusizi: Umugore yatemye umugabo we kubera yamubuzaga kumuca inyuma

Uwinana Delphine w’imyaka 22 wo mu murenge wa Kamembe, mu kagari ka Kamashangi ho mu mudugudu wa Kamatita, yatemye umugabo we mu ijoro rishyira tariki 19/08/2013 amuziza ko amubujije kujya gushaka abandi bagabo kandi amusize mu gitanda.

Nyuma yo gutemagurwa k’uwo mugabo witwa Mpagazehe abaturage bamujyanye mu kigo nderabuzima cya Kamembe ariko abaganga bamwohereza mu bitaro bikuru bya Gihundwe, ubu akaba ariho arwariye.

Uyu mugore Uwimana ngo yahoze akora umwuga w’uburaya aza gucyurwa n’uyu mugabo agamije ko barwubakana, gusa ngo bari babanye mu buryo butemewe n’amategeko; nk’uko bitangazwa n’abaturage.

Kugeza ubu Uwimana Delphine ari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Kamembe, tuganira nawe yatubwiye ko ngo umugabo we ariwe washatse kumurwanya hanyuma ngo nawe ashaka kwitabara ariko guhita amutema.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahaaa! Ibibera mu ngo bimaze gutera inkeke!Ndabona aho bukera gushaka bizasigara bikorwa n’ibyihebe! Ariko njya numva banavuga ko utazize inarabyaye azira inarashatse! Ni ukwicwa n’amata bajya bavuga! Gusa Leta yacu ikwiye kujya ihana yihanukiriye izo nkozi z’ibibi kuko amategeko yo turayafite. Nakurikizwe!

Alias Mahoro yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka