Rusizi: Umugabo afunzwe arazira gusambanya umwana

Umugabo witwa Nyirinkindi Aloys wo mu murenge wa Gihundwe akagari ka Shagasha afungiye kuri sitasiyo ya polise Kamembe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 17.

Uwo mugabo w’imyaka 30, yatungiwe agatoki n’umugore wamubonye mu gihe yajyanaga n’uwo mwana tariki 08/09/2012, hanyuma aza gufatwa na polisi yo kuri sitasiyo ya Ntendegorezi.

Nyirinkindi avuga ko uwo mugore yamubeshyeye kuko ngo bafitanye amakimbirane. Nyirinkindi ngo asanzwe aca umugore we inyuma akajya kuryamana n’uwo mugore wamureze.

Aloys ucyekwaho gusambanya umwana ariko we arabihakanira.
Aloys ucyekwaho gusambanya umwana ariko we arabihakanira.

Haracyakorwa itohozwa kugira ngo barebe niba Nyirinkindi yarakoze icyo cyaha, nikiramuka kimuhamye azahanwa nk’uko amategeko abigena.

Umusore yakubiswe n’indaya

Muri uwo murenge kandi Jeanine Uwizeyimana uzwiho umwuga w’uburaya yadukiriye umusore witwa Marayika Daniel aramukubita amuziza ko yari amurangiye abasore b’abakiriya yongeraho no kumusebya avuga ko ashaje.

Icyo gihe hari ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba tariki 09/09/2012, maze Jeanine uburakari buramurenga akubita uwo musore amakofi menshi.

Marayika ntiyihanganiye gukomeza gukubitwa kuko nawe yahise arwana n’iyo ndaya mu buryo bwo kwitabara gusa abaturage bari bari aho bahuruje inzego z’umutekano nyuma yo kunanirwa kubakiza zihageze zirabahagarika.

Jeanine na Marayika bari bakamejeje abashinzwe umutekano barahagoboka barabakiza.
Jeanine na Marayika bari bakamejeje abashinzwe umutekano barahagoboka barabakiza.

Ababaturage bakomeje gutangaza ko abakora uburaya basigaye bahohotera abasore basaba ko inzego z’umutekano zakomeza kubahagurukira.

Mu murenge wa Kamembe ari naho hubatse umujyi w’akarere ka Rusizi abakora umwuga w’uburaya bakunze guteza umutekano muke aho no mu minsi ishize abakora ibikorwa by’urugomo nk’ibyo bafashwe mu mukwabo kugira ngo abaturage bakomeze gutekana.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka